Rubavu: Umushoferi yaguye mu mpanuka

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba habereye impanuka y’ikamyo, yari ipakiye amafi ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda, umushoferi wari uyitwaye ahita yitaba Imana uwo bari kumwe arakomereka byoroheje.

Polisi mu butabazi
Polisi mu butabazi

Amakuru atangwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, avuga ko iyi mpanuka yaraye ibaye tariki ya 6 Ugushyingo 2022, iyo kamyo yari itwawe n’umugabo w’umugande witwa Lubaale Joel w’imyaka 27, wari kumwe na murumuna we witwa Bamucyai Ivan, bavuye muri Uganda berekeza i Goma.

CIP Mucyo avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso ifite Puraki ya UBG493Z yaciye ku mupaka wa Cyanika bahetse amafi apima toni 1.4, berekeje kuri Goma bageze ahitwa Nyakiriba imodoka ibura feri bakimara gukata ikorosi iragenda ikubita ibisima byo ku muhanda, bitangira ibinyabiziga ihita igwisha urubavu rw’iburyo umushoferi wari uyitwaye ahita apfa.

Ati “Umushoferi yahise apfa ndetse ahera mu modoka biba ngombwa ko hitabazwa ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi, bakuramo umurambo uhita ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi”.

Murumuna w’uyu mushoferi yakomeretse byoroheje ku kaguru na we yahise ajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Iyi mpanuka yatumye imodoka yangirika cyane n’amafi bari batwaye, ndetse n’ibisima byo ku muhanda bitangira ibinyabiziga birasenyuka.

CIP Rukundo atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kujya bitwararika bakagenda neza ndetse bakagenzura ko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge, mbere yo gufata urugendo.

Ati “Ni ngombwa kwitwararika kuko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, ndetse zikanabamugaza zikangiza n’ibyo binyabiziga, turabasaba kwirinda kugenda nabi mu muhanda, gukoresha ubugenzuzi bw’ibinyabiziga kugira ngo harebwe niba byujuje ubuziranenge”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu c nkiyi mpanuka twavuga ko yatewe nojugenda nabi kumushoferi umuyobozi wa police rwose aratubeshye kdi munkuru handitsemo ko yabuze feri gusa Imana ishimwe ko ntawundi yahitanye nkababa bigendera namaguru hafi yumuhanda

Kayitare yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka