Rubavu: Umukozi wa Ritco yagonze mugenzi we ahita apfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi, Umuyobozi wa Ritco muri gare ya Rubavu yagonze mugenzi we bakorana, ahita apfa.

Abari muri gare ya Rubavu babwiye Kigali Today ko Furaha usanzwe akorera Ritco yagonzwe n’umuyobozi w’iki kigo mu Karere Rubavu warimo asubira inyuma ashyira imodoka mu mwanya ngo ishyirwemo abagenzi.

Umwe muri bo yagize ati: “manager yamugonze atabishaka, ubwo yarimo asubira inyuma aramukandagira arakomereka ariko ageze kwa muganga ahita apfa."

Umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda yabwiye Kigali Today ko impanuka yabaye saa moya n’iminota 20 za mu gitondo, ubwo uyu muyobozi yashyiraga imodoka ku murongo ngo ijyemo abagenzi.

Agira ati "ibyabaye ni impanuka, ariko turasaba abantu kwirinda gukinisha imodoka, cyane cyane turabwira ba kigingi n’abandi babona umushoferi avuye mu modoka bagahita bayijyamo bakayitwara."

Umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda avuga ko uretse kuba iriya mpanuka yabaye muri gare ya Rubavu, ngo hari izindi mpanuka ziba ahapakirwa imicanga, asaba abantu kwirinda gukinisha imodoka.

"Umushoferi agomba kuva mu modoka ayishyize mu mwanya wayo, kandi nta wundi agomba guha kontaki ngo amutwarire imodoka "

N’ubwo Umuyobozi wa Ritco mu Karere Rubavu yagonze umwe mu bakozi be, asanzwe afite uruhushya rwo gutwara imodoka ariko rutari urw’imodoka yarimo gutwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka