Rubavu: Ukekwaho kwambura no gukomeretsa abaturage yarashwe arapfa

Abaturage batuye mu Murenge wa Rubavu Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Gafuku, bavuga ko mu ijoro ryakeye tariki 10 Nyakanga 2023, harasiwe umujura wari umaze kwambura abaturage no kubakomeretsa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise wemeje ayo makuru, avuga ko mu ijoro batabajwe n’abaturage bavuga ko barimo kwamaburwa.

Agira ati "Abaturage badutabaje batumenyesha ko hari itsinda ry’abantu babateze barimo kubambura ndetse hari abakomeretse, inzego z’umutekano zahageze bamwe mu bajura barazirwanya, bituma umwe araswa arahagwa. "

Gitifu Harerimana avuga ko abamenyekanye bambuwe baranakomeretswa ari babiri, naho uwarashwe ngo ntiharamenyekana umwirondoro we, nubwo asanzwe akora akazi ko kuragira inka.

Abaturage bavuaga ko bugarijwe n’abajura babambura mu masaha y’ijoro, bituma bahagarika ingendo nyuma ya saa moya z’ijoro.

Uwase Florence umuturage muri Rubavu agira ati "Mu masaha y’ijoro abajura baradutangira bakatwambura, iyo ushatse kubarwanya baragukubita bakaba bagukomeretsa."

Ubu bujura bugira ingaruka ku bagenda cyane cyane ku bataha amasaha y’ijoro cyangwa abazinduka.

Uretse abatega abaturage bakabambura, hari n’abarara bacukura inzu bagatwara ibyo basanzemo, abaturage bakaba bararira inzu zabo.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Alfred Gasana aherutse kuburira abahungabanya umutekano, gushaka imirimo ikoreshwa amaboko kuko iminsi y’igisambo ari 40, avuga ko abiba bazabikora rimwe ariko batazabikora kabiri cyangwa gatatu.

Mu kwezi kwa Kamena 2023 mu Murenge wa Rubavu, harasiwe abandi bantu babiri harimo uwarashwe amaze kwambura abantu no kubakomeretsa, naho undi yari amaze kwica umusaza bakorana akazi ko kurinda urutoki.

Uwarashwe ngo yari afite umuhoro n’ikibando yitwaza, umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka