Rubavu: Ubuyobozi bwasobanuye iby’ibaruwa ibuza abaturage kugurisha imitungo yabo bahenzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, n’ushinzwe ubutaka mu karere kutemeza ubugure bw’imitungo mu gihe cya COVID-19 hirindwa ko abaturage bahendwa.

Ubuyobozi mu Karere ka Rubavu bwasabye abaturage kwirinda kugurisha imitungo yabo bahenzwe
Ubuyobozi mu Karere ka Rubavu bwasabye abaturage kwirinda kugurisha imitungo yabo bahenzwe

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko iyo baruwa yanditswe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage , aho hari abashakaga kubagurira imitungo ibanje guteshwa agaciro hatubahirijwe ibiciro byari bisanzwe mbere ya COVID-19, Akarere rero kakavuga ko harimo akarengane.

Uyu muyobozi yasabye ko nta hererekanya ry’imitungo rigomba kwemerwa mu gihe hakirimo kubahirizwa ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, nk’uko bigaragara muri iyo baruwa yashyizeho umukono.

Ati “Mbandikiye mbamenyesha ko ntahererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure ryemewe muri ibi bihe tukirimo kubahiriza ingamba zo guhagarika ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Mboneyeho kandi kubamenyesha ko ubugure buzagaragara ko bwakozwe muri ubu buryo bwo guhenda abaturage babafatanyije n’ibihe barimo buzateshwa agaciro, uwaguze ahenda abaturage agahomba amafaranga ye.”

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko mu bihe bya COVID-19 batunguwe n’icyemezo cy’ubuyobozi mu gihe kugurisha ibyo bafite kugira ngo bakomeze kubaho ari yo mahitamo bafite.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati; “Ibi byemezo byaradutunguye kandi umuntu ntiyakwemera ko abana bicwa n’inzara ngo adahendwa ku mutungo, icyo umuntu yitabaza ni icyo afite, kuko hari n’icyo ushaka kugurisha ukabura umuguzi.”

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 34 havuga ko buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite" ko uwo mutungo utavogerwa, keretse ku mpamvu z’inyungu rusange.

Kigali Today iganira n’umunyamategeko Habingabire Bahati Pierre Canisius avuga ko ibwiriza ridakuraho ibivugwa mu itegeko nshinga muri iyo ngingo ya 34.

Habingabire yagize ati; “Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi. Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa. Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko, ririya bwiriza nta nshingiro rifite mu gihe ugura n’ugurisha babyumvikanyeho.”

Akomeza avuga ko amasezerano agira ingaruka ku bayagiranye, kereka umwe muri bo atishimiye igiciro.

Bahati avuga ko umuturage atavutswa uburenganzira bwo kugurisha icyo afite; ati “Umuntu akena afite itungo rikamugoboka, Leta ifite inshingano zo gucunga umutungo w’umuntu kugira ngo utavogerwa ariko ntifite ububasha bwo kwinjira mu masezerano mu gihe yujuje ibisabwa.”

Akomeza avuga ko abaturage bumvikanye kugura ubuyobozi bukanga kubafasha mu ihererekanya barega urwego rwanze kubafasha mu ihererekanyabubasha kuko babyemererwa n’amategeko.

Ku kibazo cyo kumenya niba ibivugwa muri iyo baruwa bitanyuranyije n’ibiteganywa n’Itegekonshinga, Kigali Today yavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, avuga ko ibaruwa itanyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko barimo guhendwa mu biganiro byo kugurisha, naho ubundi ibaruwa ntabwo inyuranyije n’amategeko kuko nibumvikana nta kibazo.”

Yongeyeho ati “Itegeko igihe rirengera umunyantege nke, igihe umuturage avuga ko nta kibazo yanyuzwe n’igiciro yagurishijeho, ubwo ni uburyo busesuye ku mutungo we, ariko hari igihe abyemera kubera ibibazo arimo aho ni ho ubuyobozi bumurenganura.”

Akarere ka Rubavu kabarurwa mu turere dufite abaturage benshi bari batunzwe n’imirimo yahagaze kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, kandi benshi bakaba bataragerwaho n’ubufasha kuko Akarere gafite imiryango ibarirwa mu bihumbi 15 bikeneye ibiribwa na bo batarahazwa, mu gihe akarere gatuwe n’abaturage ibihumbi bibarirwa muri 450.

Iyi ni yo nyandiko y’ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage kwirinda kugurisha imitungo yabo muri ibi bihe bahenzwe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibi bintu byo kubabuza kugurisha kuri ubwo buryo bigomba guhabwa agaciro,murabona ibi bihe bya COVID-19 ni ibihe bidasanzwe,ba rusahuriramunduru bashobora kwihererana abaturage bitwaje ubukene bakabamaraho ibintu Ku mafaranga y,intica ntikize nyuma yicyorezo Leta ikazagorwa no gutunga abo baturage.
mayor njye ndamushyigikiye rwose hagomba gukorwa ibyo yemeje kuko n,ubundi ubugure bwemewe Ku butaka bukorerwa imbere ya notaire niho bwemerwa kdi inzego ntiziri gukora kuburyo yabakira mu Biro.gusa babukodeshe ariko Atari ukubugurisha,ese kuki abo bakire batafasha abakennye babaguriza?

Munyembabazi Diogene yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Kubuza umuntu kugurisha ubutaka bwe ni ihohoterwa cyane ko leta ntabiciro fatizo yashyizeho ese ko batabuza n’amabanki kugurisha munsi y’igiciro baba bahaye inzu bakaba babuza abantu kwigurishiriza ubutaka Mandi butazava mugihugu keretse abugurishije umunyamahanga

Cyumugogo mathias yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Umuntu afite uburenganzira ku mutungo we,uwo mayor arimo kurengera.niba we atabarwa nayo afite kuri konti ze nareke abatutage nabo bitabaze ubutaka batunze

Mugenzi yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Umuntu atabarwa nicyo atunze,nonese umuryago wicwe ninzara nibwo azaba yungutse?

Waliha yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka