Rubavu: Ubuyobozi burahamagarira abantu gusubukura ibikorwa byabo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, atangaza ko bifuza ko ibikorwa byose mu mujyi wa Gisenyi ku wa mbere tariki 31 Gicurasi 2021 bizasubukura, agahamagarira ba nyiri ibyo bikorwa gufungura bagakora kuko hagarutse ituze.

Ahakorerwa imirimo itandukanye hamaze iminsi hafunze, ubuyobozi burasaba ko hafungurwa ubuzima bugakomeza
Ahakorerwa imirimo itandukanye hamaze iminsi hafunze, ubuyobozi burasaba ko hafungurwa ubuzima bugakomeza

Mayor Habyarimana yabitangarije umunyamakuru wa Kigali Today, mu gihe abatuye umujyi wa Gisenyi basaba ko isoko ryafungura ndetse n’amabanki akongera gukora kuko hari ikibazo cy’amafaranga.

Ibyo biraterwa n’uko abafite amafaranga muri banki badashobora kuyabona kuko zafunze imiryango, na ho abashaka ibicuruzwa mu masoko manini ntibabibone kuko na yo yafunze ubwo ubuyobozi bwasabaga ko isoko rya Gisenyi ryaba rifunze kubera umutekano w’abarikoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko yamaze gusaba ubuyobozi bw’Umurenge kugenzura ko ntabyangijwe n’imitingito.

Agira ati "Nasabye ubuyobozi bw’Umurenge kugenzura niba ntabyangiritse cyangwa byagira ingaruka ku baturage ubundi bagafungura isoko".

Kuva ku itariki ya 27 Gicurasi 2021 ni bwo humvikanye imitingito myinshi iremereye ndetse yangiza amazu menshi n’ibikorwa remezo.

Ni umunsi abantu benshi bahisemo kuva muri Gisenyi bahungisha ababyeyi n’abana batinya ko hari inyubako zabagwaho, cyangwa bikagira ingaruka ku buzima bw’abana.

Icyakora uko iminsi yahise, ni ko imitingito yagiye igabanya ubukana, bituma bashobora kugira icyizere cyo gukomeza kuba muri Gisenyi.

Kubera ko isoko rifunze abantu bakorera hanze yaryo, ubuyobozi bukavuga ko rigomba guhita rifungurwa
Kubera ko isoko rifunze abantu bakorera hanze yaryo, ubuyobozi bukavuga ko rigomba guhita rifungurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ibikorwa byose byari byarafunze nk’amasoko, amabanki, amaguriro y’imiti, byongera gukora hamwe n’amavuriro atarangijwe n’umututu.

Mayor Habyarimana ati "Ku wa mbere nta na mokimwe kijyanye na banki kizaba kitari gukora, na ho isoko n’ubu bafite uburenganzira bwo gukora rwose. Reka mvugane na gitifu, ku mugoroba nari nabahaye amabwiriza y’uko bakora, niba hari ikibazo reka numve".

Akomeza avuga ko ibikorwa byemewe gusubira gukora, mu gihe ikirunga kikiruka basabaga abaturage kwirinda kujya mu mazu.

Ati "Ibikorwa byose byemerewe gukora, na ho kuri buri nyubako hari itsinda rizisura harebwa uko zihagaze bakagira inama umuturage, cyane iziri ku muhora, abantu bose basubire mu bikorwa".

Uwo muyobozi avuga kandi ko abaturage bagira uruhare mu masuku no gusana ibyangiritse kuko n’Akarere katangiye gusana ibikorwa remezo.

Ati "Abantu basubire mu bikorwa bitandukanye ndetse bagire uruhare mu gukora amasuku no gusana ibintu bitandukanye, nk’uko turimo gusana ibikorwa remezo".

Imitingito yatangiye kumvikana mu ijoro rya tariki ya 22 Gicurasi 2021 iherekeje iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, yasize yangije ibintu byinshi bitandukanye mu Karere ka Rubavu harimo ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda, amashuri, ibitaro bya Gisenyi, sitasiyo ya lisansi n’inyubako zibarirwa mu 1500.

Inyubako zaangiritse kubera imitingito. hagiye kurebwa icyo kuzikorera
Inyubako zaangiritse kubera imitingito. hagiye kurebwa icyo kuzikorera

Ubukana bw’imitingito bwatumye serivisi zitandukanye zihagarara ndetse n’abantu benshi bahunga umujyi bitewe n’umututu wacitse mu mujyi wa Gisenyi, wavuye mu kirunga cya Nyiragongo kugera ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, ndetse uko iminsi ishira na wo ugenda wiyongera, ukaba uzagira uruhare mu gusenya inyubako nyinshi ziri aho wanyuze.

Icyakora kuva imitingito yagabanya ubukana, ubuyobozi bw’akarere burimo gusaba abaturage gusubira mu bikorwa, umujyi wa Gisenyi ukongera ukaba nyabagendwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

_None murabwira iki? Abantu batuye hafi yuriya mututu watewe n’iruka ry’ikirunga?_Ni iyihe nama mubagira? Bimuke? Basanure? Bategereze?

NGABO elias yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka