Rubavu: Ubushabitsi bw’ababyeyi ni kimwe mu byongera igwingira ku baturiye imipaka
Rubavu ni kamwe mu turere twagiye tuvugwamo ibibazo by’indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira ry’abana, abenshi bagakeka ko icyo kibazo giterwa no kuba ako karere gakora ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo (RDC), ahakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Bamwe mu baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo, babwiye Kigali Today ko gushakisha imibereho bambuka umupaka ibyo bise ubushabitsi, aribyo biza ku isonga mu kongera umubare w’abana bagwingira, dore ko 80% mu bakora ubwo bushabitsi ari abagore.
Mu kiganiro n’ababyeyi bitabiriye serivise zitangwa mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangijwe ku itariki 03 Kamena 2024, mu Kigo Nderabuzima cya Byahi n’icya Rugerero, bagarutse kuri icyo kibazo cy’igwingira.
Bavuga ko ababyeyi biganjemo abagore bahugira muri iyo mirimo y’ubushabitsi bakabura umwanya wo kwita ku bana babo, dore ko mu bagore bajya muri ubwo bushabitsi barimo abatwite n’abonsa, bityo imikurire y’umwana utaragera iminsi 1000 ikadindira, kandi yakagombye kwitabwaho mu buryo bwihariye.
Ingabire Louise ati “Urabona ubushobozi bw’ababyeyi, bisaba kugira ngo bambukiranye imipaka bajye gushakisha, niba umubyeyi avuye mu mujyi wa Rubavu akajya mu mujyi wa Goma, aririrwayo umunsi wose ari gushakisha, nataha n’ijoro ntabwo azamenya uko abana be biriwe, abenshi mubajya muri ubwo bushabitsi ni abagore, kandi iyo umugore atitaye ku mwana byose birapfa”.
Arongera ati “Ikindi gitera igwingira, ni ikibazo cy’imyumvire, umuntu akaba atazi uko yategurira umwana we indyo ifatika, ariko ubushabitsi bw’ababyeyi buteye inkeke ku bana”.
Murwanashyaka Jean Pierre ati “Ikibazo, ntabwo ari ubukene, ahubwo n’uko ababyeyi bihugiraho bagashyira imirimo imbere ntibite ku bana, usanga bajya gushakisha ubuzima mu bihugu by’abaturanyi bagasiga abana, ugasanga batashye mu ijoro bananiwe, umwana yiriwe atonse, uko kuburira abana babo umwanya bikabagiraho ingaruka zirimo n’igwingira”.
Nyirabashyitsi Constantine ati “Ubukene ni ikibazo, iyo wagiye muri shuguri umwana ntuba ukimubara, ntiwabona uko wita ku mwana kuko ugerageza kuzinduka wirinda ko bagufungiraho umupaka, umuntu arazinduka saa kumi n’ebyiri za mugitondo ukagaruka mu ijoro kandi yasize umwana wonka, umwana ni ukurerwa n’Imana akabaho, udashabitse nabwo wakwicwa n’inzara”.
Ubuyobozi bwashakiye igisubizo mu kongera ingo mbonezamukurire
N’ubwo ubwo bushabitsi bw’ababyeyi bugikomeje, igwingira mu Karere ka Rubavu ngo ritangiye kugabanuka, kubera ubwiyongere bw’ingo mbonezamikurire (ECDs), aho zagiye zubakwa hirya no hino mu Mirenge ikikije imipaka.
Callixte Habimana uyobora ikigo nderabuzima cya Rugerero, gikora ku mupaka ati “Igwingira rirahari n’ubwo ridakabije, ikiritera ni abo babyeyi by’umwihariko muri uyu Murenge wa Rugerero ufite abaturage benshi, bahora bagenda bajya muri shuguri mu gihugu duturanye, ugasanga umubyeyi arajya muri ako kazi atwite, twamushaka ngo tumukurikirane twite ku buzima bwe n’ubw’umwana tukamubura”.
Avuga ko ingamba bafashe ari ukongera ingo mbonezamikurire muri uwo murenge, aho zimaze kuba 51 kandi zicyongerwa.
Hagendewe mabarura agenda akorwa, mu Karere ka Rubavu igwingira n’imirire mibi biragenda rigabanuka, aho muri 2015 hagaragazwa bwa mbere raporo ijyanye n’igwingira, Rubavu yari kuri 45,6% mu gihe muri 2023 akarere kari kuri 25%, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique abivuga.
Ati “Dufite amarerero mu buryo busanzwe tukagira n’irerero ryihariye ku mupaka, ryakira abana kuva mu gitondo saa moya kugera n’ibura saa kumi nimwe z’umugoroba”.
Arongera ati “Hari na gahunda twashyizeho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa muri Porogaramu yitwa Sugira muryango, yita ku bana bafite imyaka yo hasi nibura kuva kuri 0 kugera ku myaka itatu, bo mu miryango ifite ibibazo bitandukanye byatuma umwana atarerwa neza uko bikwiye, hitabwaho cyane cyane ya miryango ifite abo babyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kuko mu karere kacu 80% mu bakora ubwo bucuruzi ni abagore”.
Mu Karere ka Rubavu, hubatswe ingo mbonezamikurire (amarerero) 1345 yakira abana 40,505, hakiyongeraho n’izindi ngo zishamikiye ku mashuri 133, n’izindi zishamikiye ku nsengero no ku nyubako zitandukanye za Leta.
Abayobozi b’ibigo nderabuzima mu karere ka Rubavu, barizera ku ku itariki 07 Kamena 2024, abitabira serivise z’ubuzima mu cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana bazaba bazihawe bose, aho muri serivise bazahabwa zirimo guha abana inkingo zirimo urw’iseru, gukingira abana bacikanywe izindi nkingo, gutanga ikinini cy’inzoka, ikinini cya Vitamini ku bana, kuboneza urubyaro, ubukangurambaga ku isuku n’isukura, aho ubukangurambaga bukomeje no mu ngo.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Byahi Ntakavuro Alphonse, ati “Abaza gusaba serivise biyongereye cyane, dufite ama site arenga atanu yose turi gukingiriraho aho buri munsi buri site iri kwakira abatari munsi ya 200, muri iki cyumweru imibare yiyongereye cyane”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|