Rubavu: Ubuhahirane bwambukiranya umupaka bwongeye gusubukurwa

Abanyarwanda baturiye Umujyi wa Goma bongeye gusubukura ibikorwa byambukiranya umupaka nyuma y’uko imyigaragambyo yari yatangijwe n’urubyiruko mu mujyi wa Goma ihagaze mu bice bimwe.

Abantu bongeye kujya muri Goma nyuma y'imyigaragambyo
Abantu bongeye kujya muri Goma nyuma y’imyigaragambyo

Icyakora Abanyarwanda bagiye mu mujyi wa Goma bavuga ko bakomeje kugira impungenge kuko imyigaragambyo itahagaze mu mujyi wose.

Bamwe muri bo bagize bati “Turimo kugenda ariko ni ukwiyiba, imyigaragambyo hari uduce yakomeje hari n’ahandi yahagaze, twe aho turimo gukorera ni mu isoko rya Gahembe, ubucuruzi burimo kugenda.”

Ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya umupaka kuva tariki 06 Gashyantare byari byahagaze kubera imyigaragambyo yatangijwe n’urubyiruko mu mujyi wa Goma hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavugaga ko yatangiye ibikorwa byo kwamagana ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ziri mu mujyi wa Goma bazishinja kutarwanya inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira umujyi wa Goma.

Ni imyigaragambyo yari iteganyijwe kumara icyumweru ibikorwa byose bidakora, icyakora benshi batunguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa ku munsi wa mbere aho urubyiruko rwayitabiriye rwibasiye ibikorwa by’abavuga Ikinyarwanda, harimo amazu y’ubucuruzi n’insengero.

Bimwe mu bikorwa byamenyekanye harimo insengero zisengerwamo n’Abanyamulenge zasahuwe zigasenywa ndetse rumwe rugwira abarusenyaga umwe ahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.

Mu mujyi wa Goma ibikorwa byongeye gusubukurwa
Mu mujyi wa Goma ibikorwa byongeye gusubukurwa

Ni imyigaragambyo itarishimwe na benshi harimo Depite Lumbulumbu watangaje ko n’ubwo umujyi uri mu bibazo ariko gutegura imyigaragambyo ihagarika ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma ari ukugwa mu mutego w’umwanzi.

Nubwo imyigaragambyo yashoboye guhosha mu bice bimwe, Abanyarwanda bambuka ku mupaka bari bakeya, kandi n’abagenda bakaba bajya hafi nabwo bikandagira.

Imyigaragambyo yabaye mu mujyi wa Goma yateguwe n’urubyiruko rukuriwe na Mumbere Bwanapuwa Erick, Ghislain Muhiwa, Jimmy Nzialy Lumangabo, Lumumba Kambere Muyisa, batangaza ko bashimira urubyiruko rwitabiriye imyigaragambyo yeretse isi ko bafite akababaro.

Bati “Muri iyi myigaragambyo abatuye umujyi wa Goma bashoboye kwereka isi imbaraga zo kwamagana gucamo ibice Congo, kandi abatuye umujyi wa Goma bagaragaje uburakari busaba ko intambara ya M23 ihagarara, gutaha kw’ingabo za EAC, gusaba ko uduce twafashwe na M23 tugarurwa n’ingabo za Congo (FARDC), gusaba ko Leta yongerera ubushobozi ingabo, kandi twizera ko Leta izaha agaciro ibyifuzo by’abaturage.”

Nzialy Lumangabo avuga ko imyigaragambyo bayitewe n’uko bari biteguye ko ingabo za EAC zizafasha ingabo za Congo (FARDC) kurwanya M23 none bikaba bitari gukorwa.

Nzialy Lumangabo asaba abaturage gusubukura ibikorwa ariko akaburira Leta ko bashobora gusubira mu myigaragambyo mu gihe hashira icyumweru nta gikozwe.

Agira ati “Turasaba ko imyigaragambyo ihagarara abaturage bagasubira mu bikorwa, ariko turaburira Leta ko mu gihe nta gikozwe mu minsi irindwi hazabaho imyigaragambyo idahagarara kugeza ingabo za EAC na MONUSCO batashye.”

Nubwo ibikorwa byongeye gusubukurwa, hari ibice imyigaragambyo yagiye ikomeza, ndetse ku mugoroba tariki ya 7 Gashyantare 2023 abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo ahitwa Kibati impunzi zahunze imirwano muri Teritwari ya Nyiragongo na Rutshuru bateze imodoka ya MONUSCO barayitwika na yo ibamishamo amasasu babiri bahita bapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka