Rubavu: Serivisi zo kwambuka umupaka zigiye gukoreshwamo ikoranabuhanga

Leta y’u Rwanda, guhera umwaka utaha, iratangira gufasha abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Congo kujya bakoresha ikarita y’ikoranabuhanga n’igikumwe nk’ibyangombwa bibahesha uruhushya rwo kambuka. Bizakazabaruhura kwirirwa batonze umurongo bategereje za jeton zibemerera kwambuka.

Alphonse Munyurangabo uhagarariye serivisi z’abinjira n’abasohoka muri Rubavu, asobanurira abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu ntara y’amajyaruguru, yavuze ko ubu buryo buzafasha mu kumenya neza abinjira n’abasohoka.

Yagize ati: “Umuntu wese uzajya uba yarigeze kunyura aha niyo haba mu myaka 50 tuzajya tubishaka tubibone kuko tuzaba dufite amakuru yose mu ikoranabuhanga.”

Aba baturage b’ibihugu byombi baturiye aho bita kuri “petite barriere,” mbere y’uko bahabwa aya makarita y’ikoranabuhanga ku buntu, imyirondoro yabo izabanza ishyirwe muri mudasobwa ku buryo utarimo atazashobora kwambuka umupaka.

Munyurangabo avuga ko ubu buryo buzabafasha kugenzura abinjira n’abasohoka ndetse no kongera umutekano. Gusa ngo kuko ari igitekerezo cya Leta y’u Rwanda ku ruhande rwa Congo si itegeko kuyikoresha keretse umuturage ukeneye kuza mu Rwanda.

Ubusanzwe, umuturage wese yaba uturutse i Goma muri Congo cyangwa muri Rubavu aba yemerewe gukoresha Jeto imara amasaha 24 umuhesha uburenganzira bwo kwambuka umupaka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka