Rubavu: RRA yateye inkunga abacuruzi bangirijwe n’imitingito

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyahaye inkunga abacuruzi batanu bashegeshwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, bashyikirijwe inkunga ya miliyoni eshanu buri wese, yo kuzahura ubucuruzi bwabo.

Bugingo Eudes ahabwa inkunga ya miliyoni eshanu
Bugingo Eudes ahabwa inkunga ya miliyoni eshanu

Komiseri mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yatangaje ko mu mwaka wa 2020 na 2021 abacuruzi benshi bahungabanyijwe na Covid-19, na ho abo mu Karere ka Rubavu byiyongeraho imitingito yabaye muri Gicurasi ikurikira iruka rya Nyiragongo.

Abafashwa ni abari bafite ubucuruzi bukomeye kandi batangaga umusoro neza, kugenzura abazafashwa bikaba byarakozwe hagati ya RRA n’Akarere ka Rubavu.

Yagize ati "Bamwe mu bacuruzi bagizweho ingaruka n’imitingito, twagennye inkunga ya miliyoni 25 ihabwa abacuruzi batanu bahungabanyijwe bikomeye n’imitingito kandi bari basanzwe bakora neza. Iyo tugira ubushobozi twari gufasha bose, ariko ntibyadushobikeye."

Ruganintwari yaboneyeho gusaba abaturage n’abacuruzi gufasha Leta kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro.

Ati "Ndasaba abifuza iterambere ry’igihugu cyacu gutanga amakuru ku bagifite imyitwarire yo kunyereza imisoro, ntabwo Rwanda revenue authority ibereyeho kubangamira ubucuruzi, ahubwo ugushyira itafari ku iterambere rifatika ryiyongera ku gihugu."

Kimanimpaye Thérèse wahawe inkunga, avuga ko inzu akoreramo ubucuruzi bw’ibirahuri, yangiritse ndetse n’ibyo birahuri birameneka kugeza aho abajura baje bagatwara amafaranga yari yacuruje.

Agira ati "Imitingito yabaye nabyaye, umugabo anyitaho, nta muntu twari dufite warimo gucuruza ndetse n’amafaranga nari nacuruje nayasize mu nzu. Ubwo imitingito yaje ibirahuri byaramenetse, imiryango y’inzu ivaho abantu barinjira bariba. Twagarutse dusanga byarashize bidusaba gufata inguzanyo kugira ngo twongere gukora."

Ibirahuri byangijwe n'imitingito byari bifite agaciro ka miliyoni zirenga 100
Ibirahuri byangijwe n’imitingito byari bifite agaciro ka miliyoni zirenga 100

Cyimanimpaye avuga ko bari bafite ubucuruzi bwa miliyoni icumi kandi miliyoni eshanu zangiritse icyo gihe andi akibwa.

Bugingo Eudes ufite inzu yakira ibicuruzwa byoherezwa hanze, avuga ko hari ibicuruzwa by’ibirahuri byari iwe byangiritse bifite agaciro karenze ibihumbi ijana by’Amadolari.

Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2021, yagaragaje ibyangijwe n’imitingito mu Karere ka Rubavu, kubisana no gusimbura ibyangiritse burundu bizatwara Amafaranga y’u Rwanda 91.430.692.000.

Iyo raporo igaragaza ko ibikorwa byangiritse bifite agaciro k’asaga miliyari 36 z’Amafaranga y’u Rwanda harimo inyubako 2,990 zirimo inzu zo guturamo, iza Leta, iz’ubucuruzi, amashuri, ibigo nderabuzima n’amatorero.

Abayobozi muri RRA birebera ibyangiritse
Abayobozi muri RRA birebera ibyangiritse

Ibindi byangijwe harimo ibikorwa remezo rusange nk’imiyoboro y’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibitaro bya Gisenyi.

Mu nzu zose zituwemo 2,654 zahungabanijwe n’umutingito, 1.920 zaraguye ndetse imiryango 351 irimurwa iracumbikirwa.

Amashuri arindwi (7) yahungabanyijwe n’imitingito agomba kwimurirwa mu tundi turere nyuma yo gufatwa nk’aho adashobora gusanwa.

Imihanda ine minini ya kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi yacitsemo ibice, ibitaro by’Akarere ka Rubavu byahagaritse serivisi ndetse birazimura kubera kwangirika kw’inyubako, n’ubwo byongeye gukorerwamo bidasanwe ariko ngo byarashegeshwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka