Rubavu: Polisi yerekanye ukekwaho kwiba televiziyo 13

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, bwagaragaje umugabo wagize uruhare mu kwiba televiziyo 13 mu mujyi wa Gisenyi, isaba abibwe kuzana ibyangombwa bya television zabo bakazisubizwa.

Uwo ni uwitwa Nsengimana Innocent uvuka mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu, yafashwe na Polisi y’u Rwanda arimo ashaka abaguzi ba televiziyo yibye hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu mujyi wa Gisenyi.

Nsengiyumva weretswe itangazamakuru ku wa 11 Mata 2023 mu mujyi wa Gisenyi, yemera ko iyo televiziyo yayibye ari kumwe n’uwitwa Foga, bakabanza gukata ikirahuri bakinjira mu nzu bakayitwara.

Yagize ati "Foga yabanje kuhagenzura abona kumpamagara, ndaza tujya kuyireba, mbere yuko baryama twari duhari. Bamaze gusinzira dukata ikirahuri cy’idirishya tugonda ibyuma byo mu idirishya turinjira, ubundi iyo dusanze imfunguzo basize mu nzugi nizo dukoresha dufungura".

Ati "Televiziyo kubera twayibye mu mujyi wa Gisenyi, Foga yansabye kuyitwara iwanjye i Rutsiro kugira ngo batazayisaka bakayifata. Ubwo narimo nshaka abakiriya, uwitwa Forduard yambwiye ko agiye kunzanira umuguzi wo mu Ruhengeri, bansanga iwanjye nzi ko ari abaguzi, mbafungurira inzoga, aho kuyinywa banshyiraho amapingu, bambwira ko bari bamfiteho amakuru."

Nsengimana avuga ko yari yaragize uruhare mu kugurisha izindi televiziyo 13 zibwe mu mujyi wa Gisenyi, zikagurishwa mu Karere ka Ngororero kandi yamaze kuzereka Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo, avuga ko bafashe Nsengimana kubera amakuru ya televiziyo ifite ubunini bwa 53 yibwe, bakurikirana bagasanga ni we wayibye, bamubaza akagarahaza n’izindi yagiye agurisha.

CIP Rukundo agira inama abaturage gukinga ariko ntibarekere imfunguzo mu rugi.

Agira ati "Nk’uko abyivugira bakoresha imfunguzo abantu basiga mu rugi, abantu bagomba kuryama ariko ntibakwiye gusiga imfunguzo mu nzugi, ubundi amarondo agakora akazi kayo. Icyo dusaba abibwe televiziyo ni ukuzana ibyangombwa bigaragaza ko ari izabo bakazitwara."

Nsengimana avuga ko uburyo bakoresha mu kwiba ahantu ari ukuhagenzura ndetse bakamenya n’ibikoresho bazakoresha mu kwinjira mu nzu harimo ibyuma bitobora, ibisatura ibirahuri n’ibigonda ibyuma.

Muri televiziyo 13 zafashwe yari yaragurishije 11 zitegereje banyirazo, mu gihe 2 zamaze gusubizwa abazibwe, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukaba butangaza ko Nsengimana ashyikirizwa ubugenzacyaha agakurikiranwaho icyaha acyekwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikikwerekako abaturage barambiwe ubujura nuko aho police irashe igisambo abaturage Bose bishima bakanashimira police bakayiha amashyi menshi njyewe ndumva mwakimeza muruwo murongo. Murakoze

Ngoga JMV yanditse ku itariki ya: 12-04-2023  →  Musubize

Ikikwerekako abaturage barambiwe ubujura nuko aho police irashe igisambo abaturage Bose bishima bakanashimira police bakayiha amashyi menshi njyewe ndumva mwakimeza muruwo murongo. Murakoze

Ngoga JMV yanditse ku itariki ya: 12-04-2023  →  Musubize

RWANDA Police umuti mwiza ni ukurasa ibi bisambo kuko umutekano dufite ntabwo ukwiye rwose umuntu asigaye abona umuntu mugenziwe mumuhanda kumugoroba akamubonamo umujura ugusanga aramwikanga akiruka inzu urabyuka ugasanga irera ibintu byose babitwaye mubirase rwose

Ngoga JMV yanditse ku itariki ya: 12-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka