Rubavu: Polisi yatahuye uburyo budasanzwe bukoreshwa mu kwinjiza magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera ku mupaka munini uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Gisenyi mu Rwanda, yatahuye uburyo bwihariye bukoreshwa n’abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitasoze.

Inzoga na Nido byasanzwe mu modoka mu bwihisho
Inzoga na Nido byasanzwe mu modoka mu bwihisho

Ni uburyo Polisi y’u Rwanda ivuga ko itari ubwo isanzwe izi, aho yafashe imodoka isanzwe ikoreshwa mu gutwara inyama izikura mu Rwanda izijyana mu Mujyi wa Goma, basanze yarakozwemo icyumba cy’ibanga kitabonwa na buri wese gikoreshwa mu gutwara ibicuruzwa bitasoze.

Tariki 15 Kanama 2020, ni bwo Polisi ikorera ku mupaka yahagaritse imodoka ikoreshwa mu gutwara inyama, ipimye uburebure bwayo imbere isanga butandukanye n’inyuma, bigaragara ko hari undi mwanya w’iyo modoka udakoreshwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi, avuga ko bafashe iyi modoka kubera amakuru bahawe n’abaturage.

Ati “Byafashwe ku bw’amakuru dukesha abaturage ko hari imodoka ikoreshwa mu kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bidasoze, biba ngombwa ko imodoka bayisaka, gusa hatahuwe amayeri mashya, aho bafata imodoka bakagabanya umwanya wayo imbere bagashyiramo ubwihisho, aho bashyiramo magendu binjiza mu gihugu”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko nyuma yo gufata iyi modoka, hazakurikizwa amategeko y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) mu kurwanya magendu.

Polisi ivuga ko ari bwo bwa mbere bafashe imodoka yinjiza magendu kuri ubu buryo, bakaburira abinjiza magendu mu gihugu ko uburyo bakoresha bugenda buvumburwa bakaba bahitamo kubahiriza amategeko.

Ati “Icyo twabwira abaturage n’abandi bafite gahunda yo kuguma kwinjiza magendu, ni ukwitandukanya n’amakosa kuko amayeri bakoresha twayatahuye.

Nubwo bashaka ayandi na yo tuzayatahura kandi barimo barishyira mu bibazo bahanwa n’amategeko, kimwe no kwihombya kubera ibihano bahabwa iyo bafashwe”.

Umushoferi w’imodoka yafashwe, avuga ko ibyamubayeho byamutunguye kuko iyo modoka yari ayimaranye ibyumweru bibiri, ariko atazi ko yinjiza mu gihugu magendu.

Agira ati “Iyi modoka nari nyimaranye ibyumweru bibiri nyitwara, gusa sinambuka umupaka ku buryo banashyizemo magendu njye simbimenya”.

Ati “Ku wa Gatanu ku mugoroba nasanze imodoka aho itererwa imiti nyinjiza mu Rwanda, narenze bariyeri ya mbere, ngeze ku yindi bambwira gufungura, gusa umupolisi arebyemo imbere ntacyo yabonyemo, ariko arebye inyuma ambwira ko ubunini bw’imodoka inyuma butangana n’ubw’imbere, ansaba ko dupima dusanga bidahura.

Imodoka yakoreshwaga mu kwinjiza magendu
Imodoka yakoreshwaga mu kwinjiza magendu

Bahise bajya kuncumbikira kuri Polisi, mu gitondo baranzana dufungura imodoka ni bwo basanzemo izi nzoga”.

Uyu mushoferi avuga ko ubusanzwe imodoka mbere yo kwinjizwa mu Rwanda iterwa imiti, we akayisanga imaze guterwa imiti akayijyana ku ibagiro aho igomba gupakirwamo inyama, cyangwa ikarara aho bamutegetse agataha.

Ati “Mu gitondo iyo ingendo zitangiye imodoka njya kuyifata aho yaraye nkayigeza ku mupaka wa RDC, akazi kanjye kakaba kararangiye nkitahira, uburyo rero ibi bicuruzwa babisanzemo nanjye naguye mu kantu”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko basanze mu cyumba cy’ubwihisho inzoga nyinshi zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 7,648,000 hatagiyeho umusoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomushoferi wafashwe ntabwoyaba afunzwe konumva imisoroyigihugu yayimaze! Muzabare incuro yabayaragiye muri congo GOMA
azatange imisoroyibyo yambukije

MAPENDO yanditse ku itariki ya: 19-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka