Rubavu: Polisi yatabaye umuturage wari wahagamye mu giti

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ku bari mu kaga, ritangaza ko ryatabaye umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba mu Kagali ka Nyarushyamba, umudugudu wa Makoro wahagamye mu giti akakivunikiramo.

Kumukura muri icyo giti byasabye imbaraga nyinshi
Kumukura muri icyo giti byasabye imbaraga nyinshi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, CIP Karekezi Kwizera Bonaventure, atangaza ko Imanizabose Eric Antoine ufite imyaka 30, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, yuriye igiti agahagama mu mashami yacyo, bimutera imvune ku buryo kumanuka byamunaniye.

Yagize ati "Ni igiti kirekire, yuriye agiye kumanuka arahagama aravunika bituma atabasha kumanuka. Byabaye ngombwa ko abaturage bahamagara Polisi iratabara iramumanura".

Imanizabayo wahuye n’icyo kibazo, ngo yuriye igiti agiye gushaka inkwi ariko aza kunyerera ari hejuru, mu guhanuka ahagama mu mashami y’icyo giti bimuviramo imvune, ni ko kunanirwa kwimanura.

Imodoka yaje mu butabazi
Imodoka yaje mu butabazi

CIP Karekezi avuga ko nyuma yo kumanurwa mu giti, byagaragaye ko yavunikiye mu itako akaba yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyakiriba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ng’iki igice cy’ibikorwa bya polisi abanyarwanda tutari tumenyereye twishimiye kumva

Mugisha yanditse ku itariki ya: 16-07-2021  →  Musubize

Imana ihabwe icubahiro yo yashoboye kurokora ubuzima b’uwo muturage.Police nayo nukuyishimira yo yabaye Hafi gutabara.police oyeeeeeeeee!

Astere Bigirindavyi yanditse ku itariki ya: 16-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka