Rubavu: Polisi yarashe umwe mu biyita ‘abuzukuru ba shitani’ arapfa

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu iratangaza ko yarashe umwe mu buzukuru ba shitani wari uvuye kwiba televiziyo, ahasiga ubuzima.

Amakuru atangwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko mu ma saa munani z’ijoro ryakeye mu Murenge wa Rubavu harasiwe umwuzukuru wa shitani.

Agira ati "Mu Kagali ka Buhaza mu mudugudu wa Gabiro, abapolisi bari ku irondo (patrouille) bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, abapolisi babahagaritse baranga bariruka".

CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi yarashe mu kirere ibahagarika bakanga, ati "Polisi yarashe hejuru, ntibahagarara, n’ibyo bafite ntibabishyira hasi bakomeza kwiruka haza kuraswamo umwe wari wikoreye televiziyo ya flat, asatswe asanganwa icyuma".

Uwarashwe ni uwitwa Niyonsenga Iradukunda Issa, ariko izina yari asanzwe azwiho mu bikorwa by’abuzukuru ba shitani ni DPC, akaba yari afite imyaka 21 y’amavuko.

Ibikorwa by’urubyiruko rwiyita abuzukuru ba shitani mu Karere ka Rubavu bikomeje kwibasira abaturage, uwo badashoboye kwambura baramukomeretsa.

Ku mugoroba wa tariki 19 Ukuboza 2021, bari bateze Muhawenimana Hassan usanzwe ari inkeragutabara, baramukomeretsa ajyanwa kwa muganga.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Gikombe bwabwiye Kigali Today ko Muhawenimana yatezwe n’abazukuru ba shitani bashaka kumwambura amafaranga afite, byabananira bakamukomeretsa mu mutwe.

Habanabakize Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w’Akagari ka Gikombe agira ati "Hassan asanzwe ari inkeragutabara ariko ntabwo yari yakoze, yarimo kujya ku kazi ke, ahura n’abazukuru ba shitani bashaka kumwambura amafaranga afite, batabigezeho ni ko kumukomeretsa."

Habanabakize avuga ko Hassan yitaweho n’abaganga akaba yavuye kwa muganga, na ho ubuyobozi bukomeje gushakisha ababigizemo uruhare.

aTI "Twakoze inama yo gushakisha ababigizemo uruhare, ariko ikibazo dufite abakora ibi bikorwa ntibabikorera aho batuye, ahubwo barajijisha bakajya kubikora aho batazwi, bivuze ko badatuye mu kagari kacu."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Jeannine Gikundiro, avuga ko bakomeje gushaka amakuru y’abuzukuru ba shitani bakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

Agira ati "Kimwe mu bikomeje kutugora, abakora ibi bikorwa si abaturage bavuka aha, bava mu tundi duce, bakaza basanga bagenzi babo babacumbikira kandi ntibibaruza."

Akomeza agira ati "Kuba batazwi bituma tutamenya abo dukurikirana, hari n’abava mu yindi mirenge bakaza gukora ibyaha mu Murenge wacu bagasubira iyo bavuye."

Ibikorwa by’urubyiruko rwiyita abuzukuru ba shitani byibasiye abaturage bo mu Murenge ya Rubavu nyuma yo kuva mu mujyi wa Gisenyi batinya gufatwa n’inzego z’umutekano.

Ni urubyiruko rubarirwa mu ijana rurangwa n’ibikorwa byo kunywa urumogi, gukina urusimbi n’ubuzererezi, bagendana mu matsinda, iyo bahuye n’umuntu bakamwambura ibyo afite ntibikunde, bamukomeretsa n’ibyuma n’inzembe bitwaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

TOKASATANI WE NDINO MURUSENGERO PU !!!!!

BIKORIMANA JOHN yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Yewewewe !!! uwomusorekarenze ? Ubwoseyariyabuze ahandi akura NOHERI ?

BIKORIMANA JOHN yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Polisi irimo irakora akazi keza kuko ibi biraha abaturage agahenge, mu kagari ka buhaza hari ubuhamya bwinshi twiyiziyi kd dufitiye gihamya kububi bwabuzukuru. Baribaturembeje pee Wenda twazatangira undi mwaka barakumiriwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Birababaje cyane.Abo buzukuru ba Shitani baherutse kunyiba Flat, Radio nini, Phone n’ibikoresho binding byinshi byo mu nzu.

Alias muri Gisenyi yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Police yacu rwose turayishimira mukuducungira umutekano tunasaba ko no muri musanze Umurenge wa Busogo bakaza izongamba kuko umutekano nago uhagaze neza kuruhande rwabanyeshuri ba kaminuza UR busogo baraterwa ndetse bakamburwa amateleohone na machine byabo dore ko abadashoboye kubarwanya banagirirwa nabi nabo bagizi ba nabi

Caleb yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka