Rubavu: Njyanama y’akarere yaragarijwe ikibazo cy’inzibutso zidafite amazi n’amashanyarazi
Abagize inama njyanama y’akarere ka Rubavu barasaba akarere kugira icyo gakora kugira ngo gacyemure ikibazo cy’inzibutso zidafite amazi n’amashanyarazi bityo bikagora abazikoraho nabo ngo badahembwa.
Nkuko byagaragajwe n’umwe mubajyanama bagize inama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye tariki 24/4/2013 ngo abakozi bakora ku nzibutso mu karere ka Rubavu ntibahemberwa igihe kandi ngo biragora kubona amazi nkuko nta mashanyarazi zifite.
Umuyobozi wungirije wa Njyanama y’akarere ka Rubavu, Murenzi Janvier, avuga ko iki kibazo cy’umuriro n’amazi ku rwibutso rwa Rugerero kigiye kwitabwaho kikabonerwa igisubizo.

Inama njyanama y’akarere ka Rubavu ikaba kandi yarasuzumye raporo y’ubugenzuzi yakorewe mu kigo cy’amashuli yisumbuye cya College Inyemeramihigo ku Gisenyi hafatwa ibyemezo byo guhagarika by’agateganyo abakozi bo muri iki kigo barimo umucungamutungo hamwe n’umukozi ushinzwe ikigega kubera ibibazo by’amakimbirane bateje muri iki kigo.
Ibi bibazo by’amakimbirane byo mu kigo cya College Inyemeramihigo byari byaragejejwe kuri Minisitiri w’ubutabera ubwo aheruka gusura akarere ka Rubvau yumva ibibazo by’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bikiyemeza kubikurikirana no kubishakira ibisubizo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|