Rubavu na Goma bagiye korohereza abakozi n’abanyeshuri kwambuka umupaka

Ibiganiro byahuje Intara y’Uburengerazuba mu Rwanda n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, byanzuye korohereza abakozi, abarwayi n’abanyeshuri kwambuka umupaka mu gihe imipaka ihuza ibihugu byombi igifunze.

Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma
Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma

Kigali Today yavuganye na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Alphonse Munyantwali, avuga ko batafunguye imipaka ahubwo ibiganiro byabaye tariki ya 2 Ugushyingo 2020 mu Mujyi wa Goma, byari bigamije korohereza abarwayi bakenera kwambukiranya umupaka bajya kwivuza, abakozi bakenera kwambukiranya imipaka bajya mu mirimo hamwe n’abanyeshuri bakenera kujya ku mashuri mu gihe yatangiye.

Yagize ati “Si ugufungura imipaka, ahubwo abakozi n’abanyeshuri bafite inzandiko z’inzira nka ‘laisser passe na Pass sport’, bakwemererwa kwambuka ariko bakagumayo atari ingendo za buri munsi”.

Inama yahuje intumwa z’Intara zombi, iz’uRwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse naho ku ruhande rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ziyobowe na Guverineri Nzanzu Carly Kasivita.

Imyanzuro y’inama yasomwe na Jean Paul Maregani, ivuga ko mu korohereza abantu bamwe na bamwe ku mipaka ihuza Rubavu na Goma, hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, hemerewe kwambuka ibyiciro bikurikira.

Abaganga n’abarimu bava mu Rwanda bakajya gukorera muri Kongo, cyangwa abaganga n’abarimu bava muri Kongo bakajya mu Rwanda, abanyeshuri biga muri Kongo cyangwa abanyeshuri biga mu Rwanda, kimwe n’abandi bakozi bafite imirimo ihoraho baturiye iyi mijyi.

Abandi bemerewe kwambuka ni abacuruzi bato bibumbiye mu mashyirahamwe, kugira ngo hirindwe umubare nyamwinshi bakazumvikana uko bazajya bohererezanya ibicuruzwa hirindwa Covid-19.

Guverineri Munyantwari avuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari busanzwe bukorwa mu kohererezanya ibicuruzwa.

Mu myanzuro y’iyi nama, impande zombi zemeranyije ko abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari busanzwe bunyura ku mupaka munini, bagiye kuzajya banyura ku mupaka muto hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bakaba basabye ko abaturage birinda ibikorwa byo kunyura mu nzira zitemewe zambukiranya imipaka.

Iyi myanzuro irafasha ibigo byigisha muri Rubavu byavugaga ko bifite ikibazo cy’abarimu bari mu Mujyi wa Goma bari barabuze uko bagaruka mu kaz, hamwe n’abanyeshuri biga mu Rwanda batuye mu Mujyi wa Goma, kimwe n’abanyeshuri bo mu Rwanda bashaka kujya gukomeza amashuri mu Mujyi wa Goma.

Icyakora ubu buryo bwo gufasha abaturage bugiyeho buzorohereza abambuka bagaturayo atari abagenda bagaruka nk’uko byari bisanzwe.

Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari bamaze iminsi bataka kuba bohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, Abanyekongo babyohererejwe bakabihombya cyangwa bakabambura bigatuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka butagenda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza gufungura abantu bagakora business bakabona uko babaho

None se hari abanyeshuri bakijya kwiga kuri Goma na Bukavu? Narinzi ko byahagaze muri 2019 ubwo basaba guhagarika kubera Ebola n’ibindi

sandrah yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Izi ngamba nizo zagombagabgufatwa mbere! Jyewe narababwiye ngo nibareke nambuke njye mukazi kuko nari mfite laissez passes kandi kukazi nari bugumeyo none ubuse ko kukazi barangije kunsezerera! Mwarakoze gusa kungira umushomeri!ubu ndi mubasaba imfashanyo kandi narashoboraga kwikemurira ibibazo kubera ko nakoraga akazi. None kakaba karahagaze.

Elias yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

ESE ba mukerarugendo bemerewe nabo kuba basura ibyiza nyaburanga by a Congo baturutse mu Rwanda? Haba hasabwa iki ngo bambuke?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka