Rubavu: Muri Cyanzarwe imiryango 123 yahawe ibiribwa n’abaturanyi

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bakusanyije ibiribwa byo guha abaturanyi babo batishoboye, iyo nkunga ikaba yahawe imiryango 123.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Uwimana Vedaste, avuga ko bahisemo kwifashisha abaturage mu gufasha bagenzi babo kubona ibyo kurya, kugira ngo bashobore kubahiriza gahunda ya Guma mu Rugo.

Abaturage bakusangije ubushobozi bw’ibiribwa birimo, kawunga, ibirayi, imboga, mu gihe umurenge wongeyeho ubushobozi bwo gutanga isabune.

Uwimana avuga ko ibiribwa batanze bizeye ko bizafasha abaturage muri Guma mu Rugo mu kwirinda Covid-19.

Ati "Twahaye abaturage kawunga ibiro 10, ibishyimbo ibiro 5, ibirayi 20kg, imboga z’amashu n’umuti w’isabune. Turizera ko bifasha umuturage gusunika iminsi turi muri Guma mu rugo".

Mariya Nyirarukundo, umwe mu baturage bahawe ibiribwa, avuga ko yari yaburaye ariko ashimira ko agiye gucana mu ziko.

Ati "Ubu mbonye ko abaturanyi banzirikana, ndabashimira n’ubuyobozi bwatekereje kwegera abaturage bagakusanya ibitunga abanyantege nke nkatwe. Ibiribwa mpawe nzabifata neza, ndishimye kuko muri iyi minsi ngiye kurya neza".

Maniriho Aimé ni umubyeyi w’abana babiri watawe n’umugabo, yari asanzwe atunzwe no kujya gukora imirimo mu ngo z’abaturage ariko kubera Guma mu Rugo ubu nta mirimo akora.

Avuga ko cyari ikibazo kubona icyo atungisha abana atavuye mu rugo, akaba yizera ko ibiribwa ahawe bimufasha mu gihe cya Guma mu rugo.

Mu murenge wa cyanzarwe bahawe ibiribwa by’abantu 500, icyakora kubera ubwinshi bw’ababikeneye hari abatarabibonye, bituma ubuyobozi bw’umurenge bushaka ubushobozi mu baturage kugira ngo bafashe bagenzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Cyanzarwe, Rubavu muri intore nkuko umutoza w’ikirenga aho abidushishikariza kwishakamo ibisubizo, Cyanzarwe courage murasobanutse n’abandi babigireho, dufatane urunana Mu kwirinda Covid-19 guma Mu Rugo,mukomerezaho iyo gahunda mwahisemo ya WARAMUTSE MU TURANYI HUMURA NDAHARI,isobanuye byinshi mufashanye muhumurizanye.

Ayirwanda yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka