Rubavu: Litiro ibihumbi 100 z’amazi zijya i Goma buri munsi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu butangaza ko bugenera litiro ibihumbi 100 z’amazi ku munsi abatuye mu mujyi wa Goma.

Ijerekani nyinshi zivuye mu mujyi wa Goma ziza kuvoma amazi mu Rwanda
Ijerekani nyinshi zivuye mu mujyi wa Goma ziza kuvoma amazi mu Rwanda

Ikibazo cy’amazi meza mu mujyi wa Goma si icya none kuko u Rwanda rwigeze kohereza amatiyo y’amazi mu mujyi wa Goma ariko kubera kutishyura aza gufungwa. Ntibyarangiriye aha kuko u Rwanda rwaje gushyira amavomo ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi mu rwego rwo korohereza abatuye i Goma kubona amazi meza ariko kubera ibibazo by’umutekano n’ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda, byaje gutuma amavomo afungwa.

Ifungwa ry’amavomo ku mupaka byahaye akazi abashoboye kwikorera, kuko injerekani ibihumbi bitanu ku munsi byambukiranya umupaka zivuye mu gihugu cya Congo zije gushaka amazi meza mu Rwanda mu mujyi wa Gisenyi.

Ni ikibazo kitoroshye ku mujyi wa Gisenyi ufite abaturage babarirwa mu bihumbi 110 n’abantu 161 bagomba gusangira litiro miliyoni umunani z’amazi, hakiyongeraho amazi atari make akoreshwa n’uruganda rwa Bralirwa, amahoteri, ahogerezwa imodoka, ibitaro n’izindi nyubako zikoresha amazi menshi.

Ijerekani ibihumbi bitanu zivana amazi ku mavomero mu mujyi wa Gisenyi zikayajyana i Goma zituma abaturage bo mu Karere ka Rubavu batabona amazi abahagije nk’uko bamwe babivuga. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba ko abajyana amazi mu mujyi wa Goma bagomba kuvomera ku ruganda rw’amazi rwa Gihira aho bafata amazi atarajya mu bigega kugira ngo borohereze abaturage mu mujyi wa Gisenyi kubona amazi.

Nshimyumuremyi Théoneste, umuyobozi w’uruganda rw’amazi rwa Gihira ruherereye mu Murenge wa Rugerero, avuga ko uwo mwanzuro wafashwe mu rwego rwo korohereza abaturage.

Ati “Twasanze nta mbogamizi bigira ku baturage, ahubwo byongera umusaruro w’amafaranga kuko amazi tuyagurisha ataragera mu bigega, aho ajya mu bigega yohererezwa abaturage n’ubundi akabageraho.”

Abavuye mu mujyi wa Goma baza kuvomera ku ruganda rw'amazi rwa Gihira
Abavuye mu mujyi wa Goma baza kuvomera ku ruganda rw’amazi rwa Gihira

Ubusanzwe injerekani y’amazi avuye mu Rwanda mu mujyi wa Goma igurishwa hagati y’amafaranga ya Congo 500 na 800 (abarirwa muri 250 na 400 y’u Rwanda) mu gihe iyo yavomwaga ku mavomero yo mu Rwanda yagurwaga amafaranga 20 y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’uruganda rwa Gihira butangaza ko abajyana amazi mu mujyi wa Goma injerekani bayigura amafaranga 75 y’u Rwanda, kandi nabwo amafaranga akishyurwa kuri banki.

Nshimyumuremyi avuga ko n’ubwo Abanyekongo bahabwa amazi bitavuze ko abatuye mu mujyi wa Gisenyi bafite amazi ahagije kuko abatuye mu karere ka Rubavu biyongereye birenze ubushobozi bw’uruganda.

Ni byo asobanura ati “Uruganda rwa Gihira rwubatswe mbere ya 1990 kandi umujyi wa Gisenyi ntiwari utuwe nk’uko utuwe ubu, n’abakenera amazi bariyongereye, ni yo mpamvu hari umushinga wo kongerera ubushobozi uruganda rutunganya amazi.”

Uwo mushinga uteganya ko ubushobozi bw’uruganda rutunganya amazi buzava kuri litiro miliyoni umunani rutanga ku munsi rukagera kuri litiro miliyoni 23. Biteganyijwe ko ibyo bikorwa byo kurwongerera ubushobozi bizaba byarangiye muri 2024, bikazatwara amadolari ya Amerika angana na miliyoni 14 n’ibihumbi 688 n’amadolari y’Amerika 956.

Iki gikorwa kizatuma uruganda rwa Bralirwa rutongera kubura amazi, ndetse ashobore no gukwirakwizwa mu mujyi wa Gisenyi n’imirenge iyikikije irimo Rubavu, Nyamyumba, Rugerero na Nyundo.

Abahanga mu by’amazi, bavuga umuntu akenera nibura litiro 20 z’amazi ku munsi, uretse ko umuntu ubaho mu muzima bwiza akoresha litiro 50 ku munsi mu gihe abantu babayeho mu buzima buhenze bo umuntu akoresha litiro 100 ku munsi.

Icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) cyo muri 2012 kigaragaza ko umwaka wa 2010 abantu babarirwa hagati ya miliyari ebyiri na miliyari enye batagerwagaho n’amazi meza, mu gihe hari bimwe mu bihugu imibare yari iri hejuru aho abaturage babyo bangana na 50% batari bafite amazi meza.

Ibihugu nka Canada, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Australie n’Ubusuwisi umuturage akoresha litiro zirenze 250. Ni mu gihe mu bihugu nka Finlande, Italie, Espagne, Portugal, Koreya y’Epfo, Ubugereki na Suede bakoresha litiro zirenga 160 ku munsi, mu gihe ibihugu nka Danemark, Ubwongereza , Autriche, France, Luxembourg na Ireland umuturage agenerwa litiro ziri hagati ya 130 na 160 ku munsi.

Ibihugu nk’u Budage, u Buholandi, u Bubiligi, Hongrie, Bulgarie, Pologne na Repubulika ya Tchèque, umuturage akoresha litiro zibarirwa hagati 100 na litiro 130. Ni mu gihe ibihugu byo ku mugabane wa Asiya na Amerika y’Epfo umuturage akoresha litiro zibarirwa hagati 50 na 100 ku munsi,. Naho ku mugabane wa Afurika munsi y’ubutayu bwa Sahara, umuturage akoresha litiro ziri hagati 10 na 20 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka