Rubavu: Kugira ubumuga ntibibambuza uburenganzira bw’abene gihugu
Abafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu bavuga bashima komisiyo y’amatora ku biganiro ibagenera bya Demokarasi no kubakangurura uruhare rwabo mu matora yo mu nzira ya demokarasi.
Bamwe mu bahagarariye abafite ubumuga mu nama y’igihugu batangaza ko bagiye kugira uruhare mu kwimakaza demokarasi no guharanira ko imiyoborere myiza igerwaho. Babitangaje nyuma y’uko abagera kuri 39 bahuguriwe na Komisiyo y’Amatora mu karere ka Rubavu, kuwa Kane tariki 20/12/2012.
Ayo mahugurwa yari agamije kubereka uruhare rw’amatoa muri demokarasi, yabakanguriraga kudasigara inyuma bakitabira iyo gahunda kugira ngo uruhare rwabo mu kubaka igihugu rugaragare, nk’uko byatangajwe na Jeannette Kagaba wari witabiriye ibi biganiro.
Kagaba yavuze ko kuba barahawe ubumenyi ku matora na demokarasi bizatuma basobanurira bagenzi babo kimwe n’abandi Banyarwanda, igikorwa cy’amatora y’abadepite ateganyijwe mu Rwanda umwaka utaha kikagenda neza hatabayeho amajwi y’imfa busa.
Marie Claire Nyirabatsinda, umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, avuga ko abafite ubumuga ari icyiciro cy’Abanyarwanda cyihariye ariko hari ibyo basabwa mu gusakaza ubutumwa ku uburyo amatora akorwa mu Rwanda n’uruhare rwayo mu nzira ya demokarasi.
N’ubwo abafite ubumuga hari ibyo badashoboye, gukangurira abantu gahunda z’amatora babishobora kandi bikaba umusanzu batanze mu migendekereze myiza y’amatora no gushimangira demokarasi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|