Rubavu: Koga mu kiyaga cya Kivu byasubukuwe

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatangaje ko abashaka koga mu kiyaga cya kivu ahazwi nka ‘Public beach’, bashobora kujya koga mu gihe bujuje ibisabwa.

Uwipimishije Covid-19 kandi wikingije yemerewe kujya mu mazi y'Ikivu akoga
Uwipimishije Covid-19 kandi wikingije yemerewe kujya mu mazi y’Ikivu akoga

Kuba umuntu yarikingije no kuba yaripimishije, ni yo mabwiriza asabwa kubashaka koga mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Meya Kambogo abitangarije Kigali Today, mu gihe hari abantu bataratinyuka kongera koga mu mazi ari mu gice cyahariwe Public beach, nyamara ahahariwe ubucuruzi hari utubari n’amahoteli abahajya bemerwa kujya mu mazi bakoga.

Yagize ati "Birakwiye ko tuzabanza kubatinyura, ariko amabwiriza arasobanutse ku bantu bipimishije kandi bakingiwe, kuko ahakorerwa umucuruzi bajya mu mazi bakoga mu gihe bagaragaje ibyo bintu twavuze."

Abasura umujyi wa Gisenyi bavuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bashimishwa no gusura inkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse abashoboye bakajya mu mazi bakoga.

Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, ibikorwa byo koga mu kiyaga cya Kivu byarahagaritswe.

N’ubwo koga mu kiyaga cya Kivu bifatwa nko kwishimisha abandi bakabifata nka siporo, hari n’ababifata nko kwivura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahhh ibaze nawe kwipimisha ngo ujye koga mukivu!???

Luc yanditse ku itariki ya: 4-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka