Rubavu: Inzu zisaga 1,500 zimaze kwangizwa n’imitingito
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINERMA) itangaza ko inzu zirenga 1,500 zamaze kwangirika, ndetse igasaba ba nyirazo kuzijya kure kugira ngo hatagira abo zigwira.

Ibyo ni ibitangazwa mu gihe abayobozi batandukanye bakomeje kureba uko abaturage bo muri ako karere kibasiwe n’imitingito yakomotse ku iruka rya Nyiragongo bafashwa, bityo ntihagire abahasiga ubuzima.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abaturage kwirinda ibihuha kuko biri mu bibahungabanya kandi ubuyobozi burimo kugenzura ikiba mu kurinda ubuzima bwabo.
Agira ati "Mwirinde ibihuha hagize icyo tubona cyenda kubahungabanya kindi atari ingaruka z’imitingito turabamenyesha. Abafite amazu yagizweho ingaruka agashegeshwa n’imitingito barasabwa kuyavamo kugira ngo atabagwira".
Mu gitondo cyo ku itariki ya 28 Gicurasi 2021, imitingito iracyumvikana mu Karere ka Rubavu ariko harimo impinduka ugereranyijwe n’uko yatangiye, ikirunga cya Nyiragongo cyari cyahishwe n’ibyotsi cyongeye kugaragara kuva cyatangira ku ruka.
Umujyi wa Gisenyi urabonekamo abaturage, bavuga ko kuba ikirunga cyarutse kitazongera kuruka, abandi bakavuga ko bizeye ko Leta y’u Rwanda, hagize impinduka yababwira.
Uretse kuba hari abaterwa ubwoba n’imitingito, mu kirere cya Goma na Gisenyi ikirunga kikiruka habonetsemo imikungugu kandi igenda igira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Impugucye z’ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) ziri mu Karere ka Rubavu zikaba zihamagarira abantu kwambara neza udupfukamunwa birinda ko iyo mikungugu yabinjiramo kuko igira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Mu matsinda y’impugucye ari mu Karere ka Rubavu harimo n’abakorera ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA, ndetse bafite akazi ko kugenzura ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu, bavuga ko nta kibazo barabona ku mazi y’icyo kiyaga, mu gihe Abanyekongo babuzwa kuyanyuramo ngo badahumanywa n’imyuka ikirimo.
Abaturage bo mu mujyi wa Goma barimo guhunga iruka n’imitingito yatewe n’ikirunga cya Nyiragongo banyuze inzira zishoboka mu gukiza ubuzima bwabo.
Harabarurwa ibihumbi byahungiye mu Rwanda bakirwa ku mupaka berekezwa mu Murenge wa Rugerero, ahashyizwe inkambi yo kubacumbikira, abandi banyuze inzira ya Sake barangiwe n’Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru.
Inzira y’amazi ku bashaka kujya i Bukavu bangiwe kuyinyuramo kubera gutinya ko habaye kuruka kw’ikirunga cya Nyiragongo biciye mu nzira yo munsi y’ubutaka, byahinguka mu kiyaga cya kivu bikaba byahungabanya amatoni n’amatoni y’imyuka ikirimo ikagira ingaruka ku buzima bwabo.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, LT Gen Constant Ndima, yasabye abaturage kunyura inzira ya kibumba bahungira i Rutshuru.
Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage barenga miliyoni, kubabwira kuwuvamo byihuse akaba ari ihurizo rikomeye, gusa inzira ya Kibumba isaba abaturage kunyura aho Nyiragongo yatangiriye kuruka hazwi nka Kilimanyoka, mu bice bya Munigi.
Guverineri LT Gen Ndima, aboneka mu modoka aganiriza abaturage ababwiriza kunyura inzira ya Goma-Kibumba.
Ati "Tuje kubabwira ko inzira Goma- Kibumba ifunguye, turabona ko inzira ya Sake irimo abantu benshi, turabagira inama yo gukoresha iriya nzira kuko ari ahantu heza, kandi hari amazi n’amavuriro. Turi mu bikorwa byo kuva mu mujyi wa Goma kuko abaturage bagomba kuva mu mujyi bakajya mu bwihisho, twabonye imitingito myinshi, kandi hari inzira z’ibikorwa by’ikirunga zinyura munsi y’ubutaka.Tugomba kwirinda".
Nubwo abanyekongo bakomeje guhunga ndetse u Rwanda rukabakira, abanyagisenyi bakomeje gusabwa gutuza, ahubwo bakirinda ingaruka z’imitingito irimo ku mvikana cyane ndetse yagize uruhare mu gusenya amazu menshi.
Inkuru zijyanye na: Nyiragongo
- Rubavu: Abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo babayeho bate?
- Goma: Ubuyobozi bwasabye abahunze iruka rya Nyiragongo gusubira mu ngo
- Rubavu: Imiryango 2,504 yangirijwe n’imitingito imaze guhabwa ubutabazi
- Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi byongeye gutanga serivisi
- Amashyuza yari yaragiye kubera imitingito yagarutse
- Mu Rwanda hasigaye Abanyekongo babarirwa mu 1000 bahunze Nyiragongo
- Ikiyaga cya Kivu nticyahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo
- Imiryango yasenyewe n’imitingito irasaba gufashwa kubona ahandi ho kuba
- Rubavu: Ubuyobozi burahamagarira abantu gusubukura ibikorwa byabo
- Rubavu: Amashyuza yaburiwe irengero kubera umutingito
- Impunzi z’Abanyekongo zikomeje gusubira iwabo
- Rubavu: Ibyangijwe n’imitingito byatangiye gusanwa
- Ubuyobozi burahumuriza abumvaga ko ikirere n’amazi bya Rubavu byagize ikibazo
- Kuruka kw’ibirunga n’imitingito bizagira uruhare mu gutandukanya Congo n’u Rwanda – Impuguke
- Ibyuka bituruka muri Nyiragongo bigira ingaruka ku buzima - Impuguke
- Mu Kivu hagaragaye isambaza zapfuye nyuma y’umutingito
- Igihiriri cy’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda
- Hari impungenge z’uko Nyiragongo yakongera kuruka
- Abatuye muri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito bafite inzu ziyashije bagomba kuhava - Minisitiri Kayisire
- Rubavu: Inyubako ikorerwamo n’ivuriro ‘La Croix du Sud’ yangijwe n’umutingito
Ohereza igitekerezo
|