Rubavu : Inyigisho yahawe zatumye abohoka ashyingira uwamwiciye umubyeyi
Ibikorwa by’isanamitima mu Karere ka Rubavu byafashije abari bafite agahinda kadashira babasha kubohoka ndetse bashobora kubabarira ababahemukiye kugera aho bamwe bashyingiranye n’ababahemukiye.
Ni ibiganiro binyura mu bukangurambaga ku bumwe n’ubudaheranwa bigatuma abafite ibibazo bashobora kubigaragaza ndetse bakabohoka.
Mu Karere ka Rubavu Uwiragiye Mariya uvuka mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Rwangara avuga ko ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi byashize amera neza ashobora kwiyitaho no kubabarira abishe abo mu muryango we.
Aganira na Kigali Today, yagize ati "Ibikomere byashizemo, guheranwa n’agahinda byamvuyemo binyuze mu biganiro byo mu matsinda y’isanamitima, ubu ndaryama ngasinzira ndetse ndakaraba nkacya mu gihe mu myaka yashize nari narabaswe n’agahinda ntacyo nshobora kwikorera."
Uwiragiye avuga ko ari intambwe yagezeho bitewe no kwitabira amatsinda y’isanamitima yashinzwe n’umuryango ’Dufatanye Urumuri’ yamufashije guhura n’abishe umuryango we.
Agira ati "Mbere nahuzaga na we amaso agahinda kakanyica, ariko twahuriye mu matsinda baratuganiriza turabohoka, na we aratinyuka aranyegera, ndetse atangira kujya ankorera imirimo imwe nagombye kuba nkorerwa n’abo mu muryango wanjye nko kumpingira nta kiguzi, akaza kunyasiriza inkwi, bituma ntamwishisha, dukomeza kuganira."
Uwiragiye avuga ko ibiganiro mu matsinda ku isanamitima byatumye yumva agomba gushyingira mu muryango w’uwamwiciye kugira ngo bubake ubumwe n’ubwiyunge bukomeye.
Ati "Nashyingiye umwana we kandi abana bacu babanye neza, natwe dukomeje kubana neza, twizera ko ibyo twakoze bizakomeza kubaka ubumwe buduhuza tukarenga ku byabaye."
Ndisetse Jean Baptiste wahamwe no kwica umubyeyi wa Uwiragiye ndetse akabifungirwa imyaka 23 avuga ko yavuye muri gereza arangije igihano ariko atagororotse.
Ati "Nafunguwe mfite umujinya w’abamfungishije, nahoraga nifungiranye mu nzu nkumva ntashakaga gusohoka. Ubwo ibiganiro by’isanamitima byageraga mu murenge ntuyemo bizanywe na ’Dufatanye Urumuri’ bantumyeho numva ko bagiye kongera kunshinja ibyaha no kumfunga, nagiye nikandagira ariko ngezeyo ntungurwa no gusanga ari ibikorwa by’isanamitima. Bwa mbere numvaga ntashaka kuvuga, ariko uko batwigisha natangiye gutinyuka no kubohoka, numva ko nahemutse kandi nkwiye gusaba imbabazi abo nahemukiye. Natangiye kwegera Uwiragiye, ndetse guca bugufi bijyana no kumuha umubyizi muhingira, mufasha imirimo, ntitwongera gutinyana."
Ndisetse avuga ko kubera ubumwe bagiranye byageze aho abaza Uwiragiye niba yashyingira umwana we arabyemera, babikora kugira ngo bahane igihango cy’ubumwe budasubira inyuma.
Ndisetse avuga ko yumva neza ububi bw’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akaba asaba n’abandi bagize uruhare muri Jenoside kugana ibiganiro by’isanamitima kugira ngo bashobore kwatura ibyo bakoze kandi biyunge n’abo bahemukiye kugira ngo bashobore kubaho mu mahoro.
Barihuta Pacifique umuyobozi ushinzwe gahunda mu muryango Alert International Rwanda avuga ko barimo gukorera mu mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu kugira ngo bafashe abahatuye gukira ibikomere no kurwanya ingengabitekerezo ibibwa n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagahungira mu mashyamba ya Congo.
Agira ati ʺBamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu gihugu cy’abaturanyi bagumayo, hari abafite imiryango hano mu Rwanda ndetse baturiye imipaka bajya gukorerayo bagahura n’abo mu miryango yabo. Iyo bahuye bongera kubinjizamo ibitekerezo bibi, turimo kubigisha ku isanamitima, kandi twizera ko nibamara kubohoka bazaca ukubiri n’ingengabitekerezo bashyirwamo n’abakiri mu mashyamba yo hakurya."
Umushinga wa ’Dufatanye Urumuri’ ukorera mu turere 30 ugamije guteza imbere ubwiyunge binyuze mu gukira ibikomere byatewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Uretse kuba hari ibikorwa by’isanamitima, hari n’ibiganiro abaturage bahurira mu matsinda bakaganira ku bibazo bibabangamiye bakabishakira igisubizo bigatuma bashobora kubana neza no kwiteza imbere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngaho nimushyingire nubundi si ubwambere ubundi se ntibishe abo mwabashyingiye nababwira iki