Rubavu: Inkangu zibasiye imyaka y’abaturage

Abaturage bo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, babyutse bahunga inkangu, aho imisozi yaridutse itwara ubutaka bwabo n’imyaka, icyakora nta muntu zahitanye.

Inkangu zahitanye imyaka y'abaturage
Inkangu zahitanye imyaka y’abaturage

Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Aaron Habimana, yatangaje ko mu murenge ayobora habaye inkangu ebyiri zatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye.

Yagize ati "Inkangu yatewe n’amazi menshi yinjiye mu musozi uratenguka, nta muntu wahitanye ariko watwaye imirima y’abaturage. Byangije n’ikiraro cyahuzaga Akagari ka Terimbere na Kavomo cyabigendeyemo, turashaka uburyo haboneka aho abaturage banyura bambuka."

Gitifu Habimana avuga ko iyo nkangu yabereye mu Kagari ka Kavomo, umudugudu wa Kinyendaro, ndetse imvura yaguye ikaba yateye inkangu nayo yatwaye imyaka n’imirima y’abaturage mu kagari ka Nyundo.

Uretse kwangiza ibikorwa remezo, gutwara ubuzima bw’abantu no gutera inkangu, muri rusange imvura yaraye iguye yateje igihombo ku barobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu.

Bamwe mu barobyi bavuganye na Kigali Today batangaje ko umusaruro wabo w’isambaza wabaye mukeya, kubera umuyaga n’imvura nyinshi byabonetse iri joro ryakeye.

Umwe ati "Ubu twabuze umusaruro kubera umuyaga n’imvura, isambaza zikunda umutuzo, ntabwo rero twabashije kuzifata kubera icyo kibazo."

Ikilo cy’isambaza gisanzwe kigura amafaranga 2,500, abarobyi bavuga ko igiciro gishobora kuzamuka kubera umusaruro wabuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka