Rubavu: Inkangu yahitanye abana babiri

Abaturage batuye mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu batunguwe n’inkangu y’umusozi wacitse saa moya za gitondo, ihitana abana babiri bari bagiye kuvoma.

Iyo nkangu yahitanye abana babiri
Iyo nkangu yahitanye abana babiri

Habimana Aaron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, avuga ko inkangu yabaye nta mvura yaguye, icyakora avuga ko ari ingaruka z’imaze ziminsi iminsi igwa.

Yagize ati "Nta mvura yaguye n’ejo ntayaguye, gusa imaze iminsi igwa, biboneka ko ari ingaruka z’iyo imaze iminsi igwa."

Habimana avuga ko abana bahitanywe n’inkangu ari babiri, kuko aribo bavugwa n’ababonye inkangu iba.

Ati "Abana babiri bari bagiye kuvoma ni bo bamenyekanye, kuko abandi bacyekwa bagiye baboneka."

Inkangu yabereye mu Kagari ka Nyundo, ikurikiye indi yabaye muri Gashyantare nayo yatwaye imyaka.

Ati "Nta baturage bari bahatuye ahubwo hari imyaka, ibisheke by’abaturage nibyo byangijwe ku buso bunini."

Habimana avuga ko ahangijwe n’inkangu abaturage bagiye kuhatera amashyamba abafata ubutaka, birinda ko n’ubutaha hakongera hakagenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka