Rubavu: Ingo mbonezamikurire zitezweho kurandura igwingira

Imibare yo muri 2015 igaragaza Akarere ka Rubavu mu turere twa mbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye, ku ijanisha rya 46.3%. Ni ukuvuga ko hafi ½ cy’abana bari munsi y’imyaka itanu muri aka karere bagwingiye.

Sheikh Saidi, umuhuzabikirwa wa ECD RICH/Madjengo
Sheikh Saidi, umuhuzabikirwa wa ECD RICH/Madjengo

Imwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’igwingira ry’abana mu gihugu, ni ugushyiraho gahunda y’imbonezamikurire y’abana (NECDP).

Mu karere ka Rubavu ubu habarizwa ingo mbonezamikurire 164, mu gihe mu gihugu hose habarurwa izirenga 42000.

Mu rugo mbonezamikurire ECD RICH/Madjengo ruherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ubu habarirwa abana bari hagati y’imyaka itatu n’itanu 189.

Uretse kwigishwa amasomo asanzwe agenerwa abana biga mu mashuri y’inshuke, aba bana banagaburirwa indyo yuzuye ibarinda kuba bagira ibibazo by’imirire mibi, ndetse no kugira isuku.

Uretse kwigisha no kugaburira abana kandi, muri uru rugo banigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, no kugira isuku.

Sheikh Saidi Ngiruwonsanga, umuhuzabikorwa wa ECD RICH/Madjengo yemeza ko mu bana bakiriye harimo n’abari bafite ibibazo by’imirire mibi, ubu bakaba baramaze gukira.

Ati “Dutangira uyu mwaka twari dufite abana babiri bari bafite ibibazo by’imirire. Ariko mu igenzura duheruka gukora mu kwezi gushize, ryatugaragarije ko nta kibazo cy’imirire kigihari”.

Ababyeyi bafite abana muri urwo rugo mbonezamikurire bavuga ko kuva bahabajyana abana babo biyunguye ubwenge, ndetse bakaba baniyongera mu biro kubera gufata amafunguro yuzuye.

Nkurunziza Husein afite umwana wiga mu mwaka wa kabiri w’incuke. Avuga ko mbere yo kuza muri uru rugo umwana we yahoraga yigunze, kandi akirirwa azerera kubera kutagira umukurikirana.

Avuga kandi ko umwana we amaze kunguka ubumenyi bwinshi mu masomo biga, ati “Kuva yagera hano asigaye avuga icyongereza nanjye ntabasha kumva kandi ndi mukuru, ikindi asigaye ari umwana ushabutse”.

Ku bijyanye n’imirire kandi, hari ababyeyi bavuga ko abana babo batakundaga kurya, ariko aho bagereye mu bandi bakaba basigaye barya bihagije bikaba byaranatumye ibiro byabo bizamuka.

Abarimu bigisha aba bana bavuga ko babikora nk’abakorerabushake kuko igihembo bagenerwa ari gitoya, gusa bemeza ko babikora babikunze kandi bizeye ko igihe kizagera bagahabwa akazi gahoraho.

 Abana batozwa kugira isuku
Abana batozwa kugira isuku

Umutoni Claudette agira ati “Hano dukorera ubushake, kuko amafaranga baduha wayafata nk’ay’urugendo. Gusa tubikora tubyishimiye, ariko binashobotse bakaba bayongera”.

Umwarimu ahabwa amafaranga ibihumbi 35 buri kwezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, avuga ko muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’igwingira akarere kifashisha cyane ingo mbonezamikurire, kuko ariho hatangirwa inyigisho nyinshi ku babyeyi.

Agira ati “Mu byo dukomeza gukora harimo kwitabaza izi ngo mbonezamikurire, aho umubyeyi yigishwa agakangurirwa ibijyanye n’ubuzima ku ruhande rwe, ku ruhande rw’umwana, ibijyanye n’isuku cyane cyane kuko umuntu ashobora kubona ibikwiriye ariko byaba bitakorewe isuku bikaba byamutera ikibazo”.

Imibare itangwa n’Akarere ka Rubavu igaragaza ko kugeza ubu abana 282 bafite ibibazo by’imirire mibi, harimo 49 bameze nabi cyane, ni ukuvuga bari mu ibara ry’umutuku.

 Igihe cyo gucyura abana ababyeyi baba bahageze
Igihe cyo gucyura abana ababyeyi baba bahageze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka