Rubavu: Imyiteguro yo kwakira abazitabira CHOGM irarimbanyije

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu butangaza ko n’ubwo butazakira inama ya CHOGM, bwiteguye kwakira abazayitabira bazasura ako karere bagamije kwirebera ibyiza by’u Rwanda.

Dieudonné Mabete Niyonsaba, umuyobozi wa PSF mu Karere ka Rubavu, avuga ko ibikorwa byo kwitegura abazitabira inama ya CHOGM bigeze kure, birimo kuvugurura inyubako, kongerera ubushobozi abakozi bakora mu kazi ko kwakira abashyitsi, kuvugurura ibikoresho byifashishwa mu kwakira abashyitsi no kongera isuku.

Aganira na Kigali Today yagize ati "Imirimo tuyigeze kure kandi abasura umujyi wa Gisenyi barabibona haba gusiga amarangi, kongera isuku mu mujyi, ibiganiro n’abakora muri serivisi zakira abashyitsi harebwa ko twiteguye neza."

Mabete atangaza ko abatuye mu Karere ka Rubavu bizeye kwakira abazitabira inama ya CHOGM, kuko hari ibyiza byinshi bagomba kuhabona.

Ati "N’ubwo inama zitazabera i Rubavu, twizera ko hari abashobora kuhasura inama zirangiye cyangwa ikindi gihe, ni byiza ko twitegura."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu tariki ya 10 Gicurasi 2022, bwagiranye inama n’abakora muri serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo, kugira ngo harebwe uko biteguye.

Abakunze gusurwa kurusha abandi ni abafite amahoteli na za Resitora zikora ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, nka hamwe hakunda gusurwa ku bwinshi n’abakerarugendo, abahakora bavuga ko imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM bayigeze kure.

Imihanda yerekera i Rubavu ku mazi iratunganywa
Imihanda yerekera i Rubavu ku mazi iratunganywa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwongereye isuku mu mujyi, haba iboneka ku mihanda, ibibanza bitubatse n’ahandi hahurirwa n’abantu benshi.

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye mu mpera za Mata 2022, yasabye ko inyubako zivugururwa mu kurimbisha umujyi, harimo n’inyubako za Leta.

Dr Kabano Ignace, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, yabwiye Kigali Today ko ibikorwa byo kurimbisha umujyi bigomba no kujyana n’abafite sitasiyo za lisansi kuko umujyi wose ugomba gusa neza.

Inkombe z'ikiyaga cya Kivu zongerewe isuku
Inkombe z’ikiyaga cya Kivu zongerewe isuku

Ati "Twasabye ko inyubako zivugururwa, haba iz’abaturage, inyubako za Leta na sitasiyo za Esansi".

Uretse amapariki asurwa na ba mukerarugendo benshi mu Rwanda, Akarere ka Rubavu kari mu hantu hasurwa kubera inkengero z’ikiyaga cya Kivu, no gusura ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Urugendo Kigali-Rubavu abarukora rubafasha kumenya imiterere y’u Rwanda, harimo kugenda witegeye umugezi wa Nyabarongo, imisozi ya Shyorongi na Gakenke, uruhererekane rw’ibirunga, gusimburanya ibihe by’ubukonje n’ubushyuhe, kureba ahandi hantu nyaburanga nko kunyura ku buvumo muri Musanze, imisozi ya Gakenke, ibere rya Bigogwe, imva z’abarwanye intambara ya mbere y’Isi, bigasorwa n’umucanga ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho benshi bakunda amazi y’amashyuza n’isambaza.

Hamwe mu hakunzwe hakirirwa abasura Gisenyi
Hamwe mu hakunzwe hakirirwa abasura Gisenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Sylidio ko aruko media mukorera Rubavu mwabaye corrupted niki ikihe kirigukorwa bwira Kambogo arangize inyubako yisoko ryananiranye njye nibaza uburyo rikimeze kuriya amazu yumujyi arashaje hari nahari za karere

Kab yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka