Rubavu: Imvura nyinshi yaguye yangije ibitari bike

Imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Gisenyi yatumye amazi atera abaturage mu nzu, ubuyobozi butangaza ko ibikuta icumi by’inzu byangiritse ndetse n’ibikoresho byo mu nzu, abaturage bakaba bafashijwe kuzivamo hirindwa ko zabagwira.

Amazi yishakiye inzira bituma yiroha mu nzu z'abaturage
Amazi yishakiye inzira bituma yiroha mu nzu z’abaturage

Imvura nyinshi ivanze n’inkuba n’umuyaga yatangiye kugwa mu ma saa sita z’ijoro ryakeye, abantu byabagoye gusohoka kubera ubwinshi n’imirabyo yari irimo.

Ubuyobozi mu mujyi wa Gisenyi butangaza ko amazi menshi yibasiye abatuye mu tugari twa Umuganda na Bugoyi ndetse amazi yinjiye mu bikuta by’amazu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yabwiye Kigali Today ko amazu yinjiwemo n’amazu, bafashije abaturage kuyavamo bacumbikirwa n’abaturanyi.

Ati "Amazu yangiritse kubera amazi yari muri ruhurura zuzuye atera abaturage, twabaruye inzu 10 amazi yinjiye mu nkuta abaturage bayakurwamo bacumbikirwa n’abaturanyi. Dukomeje gusaba abaturage babona amazi yinjiye mu nkuta kuva mu mazu, kugira ngo bakumire impanuka itaraba, turakomeza gusangira amakuru."

Amazi yatewe n’imvura nyinshi yaguye, ari ko byangizwa n’imiyoboro mito y’amazi ituma atagenda ari menshi ari ntandaro yo gutera abaturage, ikigo cya ESSIG Gisenyi ni kimwe mu hatewe n’amazi menshi kubera inzira zayo zangiritse.

Tuyishime akaba yizeza abaturage ko iyo miyoboro igomba gusanwa kugira ngo amazi ajye akomeza inzira adahagaze.

Abenshi bangirijwe n’amazi batuye ahazwi nka Majengo na Unama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka