Rubavu: Impunzi ziva muri Kongo zishimiye uburyo zakirwa
Kubera intambara ikomeje guca ibintu hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’inyeshyamba ziyirwanya, umubare w’impunzi zihunga iyi ntambara ziza mu Rwanda ukomeje kwiyongera kandi zishimira uko zakirwa iyo zigeze mu Rwanda.
Ubwo umunyamakuru wa Kigalitoday yajyaga ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi uzwi ku izina rya Grande barrier mu karere ka Rubavu, tariki 16/05/2012, yahasanze impunzi zigera kuri 20 zihungiye mu Rwanda.
Muri izo mpunzi harimo izari zahageza mu gitondo uwo munsi ndetse n’izari zikihagera muri mu masaha ya saa sita z’amanywa. Iyo witegereje ku ruhande rw’aho zakirirwa, usanga hahagaze imodoka ya polisi izwi ku izina rya “Panda gare” ndetse n’abakozi ba MIDIMAR nabo baba bita kuri izi mpunzi.

Zimwe mu izo mpunzi zatangaje ko zishima cyane polisi y’igihugu n’abaturage, uburyo bakomeje kuzakirana umutima wa kimuntu ndetse n’uburyo by’umwihariko polisi y’igihugu iri kubafasha kubageza kwa muganga cyane ku bari kuza bafite intege nke z’uburwayi n’ihohoterwa bakorewe.
Umwe mu babyeyi wari ufite abana batatu n’imizigo yagize ati “ni ubwa mbere mbonye abantu bagikunda abandi. Muri Kongo iyo za Masisi aho nturutse n’urubyaro rwanjye ndakurahiye iyo bakubonye niyo waba usamba ahubwo barakurangiza. Ariko reba ukuntu polisi y’aha i Rwanda intwaje imitwaro ndetse n’uriya murwayi akaba ajyanywe kwa muganga”.

Abaturage b’akarere ka Rubavu baturiye uyu mupaka usanga bari gufatanya na polisi y’igihugu kwita kuri izi mpunzi. Bavuga ko kuba bari gufasha izi mpunzi ari umuco w’Abanyarwanda, kuko nabo bazirikana amahano banyuzemo kandi ngo gufashanya ni imwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda.
Jean Claude Rwahama, ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri ifite kwita ku mpunzi mu nshingano zayo (MIDIMAR) yasobanuye ko batazahwema kwakira impunzi zizaza zibagana ndetse ko biteguye no kujya bafasha abazaza bahuye n’ibibazo bitandukanye mu nzira.
Magingo aya impunzi zisaga 8270 zibarurwa kuba zimaze kugera mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu kandi impunzi z’Abanyekongo zikomeje kuza mu Rwanda ku bwinshi.
Védaste Nkikabahizi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwanda basanzwe bagira umutima wo gufashanya,rero ningombwa kwakira abavandimwe ba banyekongo neza, kandi bibuke ko bamaze imyaka irenga mirongo itatu kandi abanyekongo babafashe neza,uyu witwa akagod nsinemezanya nawe ibyo avuga.
Ariko ndabona atariko bamwe mu banyapolike bo muri Nork-Kivu babivuga.
"Dans les camps de Kamira, au Rwanda, les réfugiés congolais vivent dans des conditions inhumaines et effroyables. Si la communauté internationale n’intervient pas dans l’est de la République démocratique du Congo, nous risquons d’assister dans les prochains jours à un véritable désastre humanitaire", a déclaré Juvénal Munubo Mubi, député national élu de Walikale, dans le Nord-Kivu.
© Copyright Xinhuanet
abo baturanyi mubakire neza babone kontawe ugira uko undi agize nyamara bo bibagiwe ibyo badukoreye bakwiye kubona isomo bakihana guhemuka sibyiza