Rubavu: Impanuka ihitanye babiri barimo umupolisi
Impanuka y’ikamyo bivugwa ko yabuze feri, ihitanye umupolisikazi n’umumotari wari umuhetse, abandi bagenzi 2 barakomereka.
Iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Karere ka Rubavu, hafi y’ibitaro bya Gisenyi, kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, iyo kamyo ikaba yagonze n’ibindi binyabiziga.
Amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, avuga ko icyateye iyi mpanuka ari ikamyo yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Gisenyi yabuze feri, iragenda igonga imodoka ya Coaster, irakomeza igonga Daihatsu yari ipakiye amatungo, irakomeza igonga na moto yari ihetse uyu mupolisi witabye Imana hamwe n’umumotari wari umuhetse.
CIP Mucyo yakomeje agira ati “Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise atoroka aburirwa irengero, ariko inzego z’umutekano ziracyamushakisha”.
Atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bagomba kwitonda mu nzira bagendamo bakubahiriza amategeko y’umuhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo bakareba ko byujuje ubuziranenge.
Yongeraho ko abashoferi bakwiye kugenda mu muhanda bitonze ntibarangare, kuko ikigaragara ahabereye iyi mpanuka hakunze kubera izindi, bityo ko bakwiye kwitonda bakamenya imiterere y’umuhanda bagendamo.
CIP Mucyo avuga ko uyu mupolisi wagonzwe yavaga iwe mu rugo agiye mu kazi ahita ahura n’iyo mpanuka.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Aho_hanuhari abadayimoni
Nihanganishije abantu baburiye abantu babo muri iyi mpanuka.
Iyi mpanuka iteye ubwoba n’agahinda kubantu bahageze imaze kuba.
Gusa biragaragara ko umushoferi warutwaye iriya Camion yaguye hariya impanuka yabereye; umushoferi wari uyitwaye biragaragara ko yatangiye kumenya ko iyi camion yari ifite ikibazo ataragera neza aho accident yabereye;
yagerageje kurwana nikamion kugira ngo hatabaho guhitana abantu n’ibintu ikamion iramunanira.
Imana ishimwe ko Accident yabaye mumuhanda harimo ibinyabiziga n’abantu batari benshi.
Bishoboka abantu bashinzwe gutunganya uriya muhanda uturuka mumujyi wa Rubavu unyura mu Byahi bakwiye kwihutisha imirimo yo kuwutunganya.
ibi byagabanya ibyago byo guhura na accidents zimeze nkiriya muri kariya gace kaberamo accidents.
Murakoze.
Umwe mubageze ahabereye iriya accident yatwaye ubuzima bw’abantu n’ibintu.
Impanuka nkiyo irababaje ark ntitwarenganya shoferi kuko nawe ntiyifuzaga kwica abantu.
GUSA.ABABURIYE.ABABO.MWIYO.MPANUKA.BAKOMEZE.KWIHANGAN.MURAKOZ(**)
ahohantu,hamaze kujyana abantu benshi,police nirebe icyo,yakora,kuko birakabije?
Imana ibakire mubayo
Kd twiganganishije imiryango yabo
Ooooh my god Imana ibakire mubayo