Rubavu: Imodoka zijya i Kigali zirabona umugabo zigasiba undi

Imodoka zitwara abagenzi zibakura mu mujyi wa Gisenyi zerekeza i Kigali zikomeje kubura kubera abazikeneye babaye benshi.

Kubona imodoka ziva i Rubavu zijya i Kigali byabaye ingorabahizi
Kubona imodoka ziva i Rubavu zijya i Kigali byabaye ingorabahizi

Kuva muri uwo mujyi kw’abantu ku bwinsi biraterwa n’imitingito yaherekeje iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo isenya inzu z’abaturage n’ibindi bikorwa remezo kandi n’ubu ikaba itaratuza, abantu rero bahisemo kuba bavuye muri uwo mujyi.

Umunyamakuru wa Kigali Today wageze muri Gare ya Gisenyi saa yine z’amanywa, yasanze abantu benshi barimo gushaka imodoka.

Imodoka za twegerane zirimo guca Amafaranga y’u Rwanda 5,000 ndetse abagenzi bari bahari ejo bavuga ko uko amasaha akura ari ko ibiciro byiyongera kubera ubwinshi bw’abakeneye kugenda.

Icyakora imodoka z’ama Agence asanzwe atwra abagenzi ibiciro ntibyahindutse n’ubwo zibonwa n’umugabo zigasiba undi.

Uwimana Solange wari waje wabonye itike ya saa yine, avuga ko yayiguze n’undi wahazindukiye, itike ijya Kigali iragura amafaranga y’u Rwanda nk’uko bisanzwe 3,350. Gusa ku isaha ya saa yine imodoka zijya i Kigali kuri agence batangaga amatike ya saa cyenda (15h30).

Imodoka zitwara abagenzi bajya i Kigali zirimo kugenda zuzuye 100% kuko abashaka kugenda ari benshi.

Ubusanzwe imodoka z’abigenga zitwara abagenzi (Taxi voiture) zaka amadolari y’Amerika 80 (Hafi ibihumbi 80 by’Amafaranga y’u Rwanda), gusa ubu biragoye kuzibona kuko abafite izo modoka na bo barimo gutwara imiryango yabo.

Mu mujyi wa Gisenyi imitingito ikomeje kumvikana ari ko yangiza ibintu byinshi, abantu na bo bakomeje kwibaza igihe bishobora kuzarangirira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta irebe uko ifasha aba baturage abafite ibyerekezo bajyamo babone uko bahunga.

Hakuzimana sylivain yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka