Rubavu: Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by’amategeko

Imiryango itari iya Leta ikora mu by’amategeko yahagurukiye gutanga serivisi z’ubutabera ku batuye Akarere ka Rubavu, harimo no gutanga ubumenyi mu mategeko.

Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by'amategeko
Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by’amategeko

Imiryango 11 yita ku by’amategeko ihuriye mu mpuzamiryango “Rwanda NGO Forum” yahagurukiye gutanga serivisi z’ubutabera no gufasha mu bibazo bimaze igihe bidakemuka, n’ubwo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugeze kure mu gukemura ibibazo by’abaturage bimaze igihe.

Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, avuga ko gufasha abaturage gukemura ibibazo byagiye mu butabera bitarangiye ari ingenzi, ariko asaba abaturage kugira umuco wo gukemura ibibazo mu mahoro no kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko.

Yagize ati “Turashimira Minisiteri y’Ubutabera n’abafatanyabikorwa bayo kuko batwegereje ubutabera, ubusanzwe twashyize imbaraga cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage, ubu ntabwo byose birakemuka, ni yo mpamvu turimo kunganirwa kugira ngo abaturage bafashwe izi serivisi zibagereho.”

Ruhamyambuga akomeza avuga ko n’ubwo ibibazo biboneka mu butabera bitakemuwe byose bashyize imbere gukemura iby’imanza, ihohoterwa rikorerwa abafite intege nkeya, abakeneye abunganizi, imanza zitararangira, iz’ubucuruzi hamwe n’imanza zishingiye ku mitungo.

Tom Murisa, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu mu Biyaga bigari, avuga ko ibibazo byinshi bakiriye birebana n’iby’ubutaka, ibyo mu miryango, ibibazo by’abana batandikishijwe kuri ba se hamwe n’ibyambukiranya imipaka.

Ati “Twakiriye ibibazo by’ubutaka ku baturage bavuye kure y’umujyi, ibindi twakiriye n’ibibazo byo mu miryango, iby’abana bihakanywe na ba se hamwe n’ibibazo byambukikiranya imipaka nk’Abanyarwanda bamburiwe muri Congo babura uwo babaza ngo barenganurwe, kandi bijejwe ko hari ubufatanye bw’inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta kandi yabafasha.”

Murisa akomeza avuga ko akarengane babonye ari abaturage batazi amategeko.

Ati “Hari abaturage batazi ko hari amategeko abarenganura, bakicara hasi bakumva ko barenganye. Ni yo mpamvu imiryango ishobora kubaha ubufasha, twaje kubumva no kubaha ubumenyi no kubereka aho bagana mu gushaka igisubizo cy’ibibazo bafite.”

Nabahire Anastase, Intumwa ya Minisitiri w’Ubutera, avuga ko bakomeje akazi ko guhugura abaturage ku kumenya amategeko bakoranye n’imiryango itari iya Leta kugira ngo bamenye amategeko no gusesengura ibibazo.

Agira ati “Mu byo iyi miryango iba yari yemeje harimo gufatanya na Leta mu gukora ubuvugizi no gufasha abaturage, iyo umuturage ahawe serivisi mbi ntabwo ahita aregera Minisitiri aregera abayobozi babegereye kugeza ikibazo gikemuwe, ariko dufite komite y’urwego rw’ubutabera mu karere ikuriwe n’umushinjacyaha mu ifasi akoreramo, umuyobozi wa Polisi, umuyobozi wa RIB, ushinzwe imiyoborere myiza ku karere, Notaire w’Akarere.”

Ati “Hari kandi ukuriye amagereza, ukuriye urugaga rw’abahesha b’inkiko mu karere, ukuriye MAJ, ukuriye urugaga rw’ababuranira abantu, imiryango itari iya Leta, umuyobozi wa Sosiyete sivile n’umuyobozi wa JAF. Bivuze ko isura y’ubutabera irahura kandi ntabwo abo bantu bose babura ubushake no kwita ku bibazo bibangamiye iterambere ry’ubutabera mu karere, kandi babwizanya ukuri.”

Nabahire asaba abaturage guharanira gukemura amakimbirane bitagombye kujya mu manza, kuko imyanzuro y’urukiko ifatwa nk’itegeko kandi iba igomba gushyirwa mu bikorwa.

Abaturage bitabira gutanga ibibazo bavuga ko bizeye ko bigiye kubonerwa ibisubizo nyuma y’igihe basiragira mu buyobozi batabona igisubizo.

Rutagengwa Gérard ni umuturage watanze ubutaka bwe mu 1968, ubwo Ababiligi barimo bakorera amazi abatuye umujyi wa Gisenyi.

Ati “Maze igihe nsiragira ku byangombwa by’ubutaka bwanjye kandi ntawe tuburana, kuva mu 1968 bukoreshwa n’Ababiligi, nabusubiranye mu 1978 kimwe n’abandi bari bafite ubutaka bwakoreshejwe, ariko ikibazo nkigirana n’abakora muri serivisi y’ubutaka babwira ko ubwanjye mbuburana na Electrogaz, nyamara ntaho ndahurira na yo muri iyi myaka ishize yose mbukoresha. Ndizera ko aba bantu baje kudufasha bazanyereka inzira nziza nabonamo ibyangombwa.”

Muri icyo gikorwa hakiriwe ibibazo 247, hanyuma 49 muri byo byahise bihabwa umurongo.

Imwe mu miryango yitabiriye gutanga ubufasha mu birebana n’amategeko irimo, Cerular, IMRO, AJPRODHO, RNGOF, CLADHO, HDI, Lawyers of Hope, GLIHD, ADEPE, ULK Gisenyi, Social Justice na COPORWA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka