Rubavu: Imiryango 2,504 yangirijwe n’imitingito imaze guhabwa ubutabazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko imiryango 2504 imaze guhabwa ubutabazi bw’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze nyuma yo kwangirizwa n’imitingito.

Bishimiye ubufasha bahawe
Bishimiye ubufasha bahawe

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, avuga ko ashimira abafatanyabikorwa uburyo bakomeje kwitanga mu kugoboka abaturage bahuye n’imitingito mu mirenge ya Gisenyi, Rugerero, Rubavu na Nyamyumba.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), kuva tariki 30 Gicurasi 2021 ifatanyije n’abafatanyabikorwa, batangiye gushyikiriza ubutabazi imiryango ibabaye kubera ko yangirijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuva tariki 22 Gicurasi 2021.

Abaturage bategereje guhabwa ubufasha
Abaturage bategereje guhabwa ubufasha

Abafatanyabikorwa batandukanye mu Karere ka Rubavu bakomeje gutanga ubutabazi bufasha abaturage, ubu imiryango 2,504 ikaba ibarurwa kuba yarahawe ubutabazi bugizwe n’ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa ndetse n’amahema kubera amazu yasenyutse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko imirenge yari ikeneye ubufasha yari 2,393 ariko umubare uza kwiyongera.

Imirenge yabonetsemo abantu bari bakeneye gufashwa harimo Rugerero yari ifite abantu 856, Gisenyi 563, Rubavu 359, Nyamyumba 294, Nyakiriba 189, Cyanzarwe 71, Nyundo 49 naho Busasamana ni imiryango 11.

Akarere ka Rubavu gakomeje kwakira imfashanyo yo kugoboka abangirijwe n'imitingito
Akarere ka Rubavu gakomeje kwakira imfashanyo yo kugoboka abangirijwe n’imitingito

N’ubwo abaturage bahawe ubutabazi, bavuga ko bagikeneye gufashwa na Leta haba mu kubona ibibatunga no kubona amacumbi nyuma y’uko imitingito ishyize hasi amacumbi yabo, ndetse n’ubukungu kuri benshi bugahungabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka