Rubavu: Imiryango 120 yabaga mu manegeka igiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje umudugudu w’icyitegererezo wa Gihira, burimo kubakira imiryango 120 ituye mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba, gusa abazimurwa bavuga ko ikibazo bafite ari uko uwo mudugudu uri kure y’amasambu yabo bafitemo ibikorwa.

Umudugudu wa Gihira ugiye kuzura uzatuzwamo imiryango 120 yari iri mu manegeka
Umudugudu wa Gihira ugiye kuzura uzatuzwamo imiryango 120 yari iri mu manegeka

Umudugudu wa Gihira wagombye kuba waratashywe muri 2021, ariko kubera ibibazo byo kongera agaciro inyubako bituma ibikorwa byo kubaka bidindira.

Nyuma y’igihe abasezeranyijwe gutuzwa batazi muri y’uyu mudugudu batazi amakuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bwawusuye.

Bubinyujije kuri Twitter bwagize buti "ABagize komite nyobozi y’Akarere basuye umushinga wo kubakira imiryango 120 ituye ahadatekanye mu Murenge wa Nyamyumba mu rwego rwo kureba aho igeze n’ibisigaye ngo zakirwe zituzwemo abagenerwabikorwa."

Ni inyubako zigerekeranye inshuro enye, bikaba biteganyijwe ko abazazijyamo bazagenerwa aho bororera amatungo, ndetse n’uturima bateramo imboga.

Izi nyubako zishyizwe ahari ikigo nderabuzima kizabafasha mu kwita ku buzima bwabo, ndetse serivisi nyinshi zizaba zibegerejwe uretse urugendo rurerure bazajya bakora basubira mu mirima yabo nibayigumana.

Imiryango 120 izimurwa ituye mu Murenge wa Nyamyumba mu midugudu ya Buharara, Bunyago, Rurembo, Tagaza na Butotori mu Kagari ka Rubona.

 Abayobozi b'akarere bagenzura ko wujuje ibisabwa
Abayobozi b’akarere bagenzura ko wujuje ibisabwa

Nzabonimpaye Emmaneul utuye mu mudugudu wa Buharara yabwiye Kigali Today ko bamaze gukorerwa urutonde rw’abagomba kwimurwa ariko batarabwirwa igihe bazimurirwa n’icyo bazimukana cyangwa bazahabwa.

Ati "Ibikorwa bya Leta ni byiza, ariko na none ntibazatwimure gutyo ngo dusige ibikorwa byacu batujyane mu mudugudu tutazabona ibidutunga twari dufite ubutaka, ibikorwa bidutunze. Bazadufashe kugira ngo tubone imibereho."

Bimwe mu bikorwa bitangazwa ni uguhabwa inyubako zifite ibyangombwa byose kandi zijyanye n’igihe, hiyongeraho gushyirwaho igikumba cy’inka aho abaturage babona biogaz bacana badakoresheje inkwi n’amakara, ibibuga by’imikino n’amasoko.

Abaturage baganiriye na Kigali Today nyuma y’uko inyubako zuzuye bavuga ko babangamiwe n’uko izo nzu ziri kure y’ibikorwa byabo, kuko bazajya bakora urugendo rubasaba amafaranga 800 kugenda no kugaruka.

Bagira bati "Niba Leta ishaka kutwimura nidufashe mu iterambere, gusa kutujyana Rugerero aho dukora urugendo rudusaba amafaranga 800 tuzayabona? Ubu se ko hano haba abajura cyane niduhinga imyaka tukayisiga tuzayisarura, barebe uko badufasha".

Akagari ka Rubona kitegeye ikiyaga cya Kivu, ndetse imidugudu izimurwamo abaturage yitegeye amazi n’ubwo iri ku musozi, abayituye bagasaba ko bazahabwa ingurane kuko batuye ahantu heza.

Mu midugudu yubakirwa abatishoboye hamwe n’abakurwa mu manegeka, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imiryango 63 yari ituye ahatameze neza yamaze gutuzwa mu midugudu mu Murenge wa Mudende na Rugerero, na ho imiryango 120 izakurwa mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba ituzwe mu mudugudu wa Gihira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka