Rubavu: Ikibazo cy’amavomero atazamo amazi ahagije kigiye gukemuka

Nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba bagaragarije ko babangamiwe n’uko umushinga WaterAid wabegereje amavomero, ariko bakabona amazi kabiri mu cyumweru gusa, uyu mushinga watangaje ko ugiye gukemura iki kibazo.

Amazi ngo aboneka kabiri gusa mu cyumweru
Amazi ngo aboneka kabiri gusa mu cyumweru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga, WaterAid ufasha mu kubona amazi meza, batashye amavomo ane yubakiwe abaturage ndetse n’andi atatu yasanwe. Ni igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki ndetse no gukoresha ubwiherero buboneye.

Abaturage bahawe aya mavomo, basabwe kuyabungabunga dore ko ari ibikorwa remezo bije byiyongera ku byo basanganywe.

Abaturage batuye mu Kagari ka Munanira, Umurenge wa Nyamyumba muri Rubavu batangaje ko bishimiye ibikorwaremezo bagejejweho, birimo n’amazi azajya abafasha kurwanya indwara ziterwa n’umwanda.

Gusa n’ubwo bimeze bityo batangaje ko hakiri imbogamizi bifuza ko zakemurwa kugira ngo koko isuku igerweho uko bikwiye, bakaboneraho gusaba ababishinzwe kuzikemura.

Uyu ati “Ni byo koko twahawe amazi ariko mu mavomero azamo gake gashoboka. Abashinzwe kuyatugezaho bayajyana mu birombe by’amabuye twe tukayabona ku wa gatandatu nimugoroba cyangwa se ku cyumweru. Bisobanuye ko mu mibyizi tuvoma mu kabande ariko hari ubwo ayo mazi tuyasangamo imisundwe cyangwa imvura yagwa tukareka ku inzu zacu. Icyo dusaba ni uko nk’uko Perezida Kagamae yaduhaye amazi badufasha bakayatugezaho neza”.

Uwitwa Niyoyita Claudine wo mu mudugudu wa Ruhondo we ati “Kutagira amazi meza bitugiraho ingaruka mbi cyane, aho usanga duhora kwa muganga tujya kuvuza inzoka abana bacu byagera ku mugore ho bikaba bibi kurushaho kuko umwanda udutera indwara mbi”.

Umukozi w’umushinga Water Aid, umaze imyaka cumi n’ibiri mu Rwanda, Rukundo Olivier, avuga ko bahisemo kuza gushyira ibikorwa byawo mu Murenge wa Nyamyumba, nyuma y’uko abahatuye bagaragaje ingaruka z’uburwayi buturuka ku mwanda.

Ubwo yasubizaga ibibazo abaturage bagejejeho birimo kuba batabasha kubona amazi ku gihe yasobanuye ko bakoze inyigo igiye gukemura icyo kibazo.

Ati “Icya mbere umuryango WaterAid wakoze ni ugukora inyigo ihamye igaragaza uburyo umuturage w’Akarere ka Rubavu agomba kugerwaho n’amazi meza. Ibyo bizafasha gukemura ikibazo cy’amazi gihari aho koko usanga ari make akagera ku baturage iminsi ibiri mu cyumweru. Ikindi bizakemura ikibazo cy’imiyoboro mike n’amazi muri Rubavu muri rusange, ubufatanye rero bw’inzego buzafasha gukemura icyo kibazo”.

Rukundo asaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo bahawe n’ubwo bitarabageraho ku kigero kiri hejuru, kuko bidakozwe byasubira inyuma, bakajya babikoresha bitabira isuku ku mubiri, aho batuye, kunywa amazi meza dore ko bihura n’umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki wa 2022, ushishikariza abaturage mu ntero igira iti “Isuku yanjye agaciro kanjye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka