Rubavu: Igishushanyo mbonera cyagombye kubanzirizwa n’ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka – Impugucye

Impugucye mu myubakire zisaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubanza gukoresha ubushakashatsi bw’imiterere y’ubutaka, mbere yo gukora igishushanyo mbonra kugira ngo harebwe imiterere yabwo n’ingaruka bwagirwaho n’imitingito, hirindwa ko inyubako zahashyirwa zazangirika nk’uko byagenze mu gihe cy’iruka ry’ibirunga.

Igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Gisenyi kigomba kubanzirizwa n'ubushakashatsi
Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisenyi kigomba kubanzirizwa n’ubushakashatsi

Impugucye mu kigo gishinzwe gukora ubushakashatsi kuri politiki n’ingamba za Leta ‘IPAR Rwanda’, zibitangaje mu gihe zihura n’abatuye Akarere ka Rubavu, mu rwego rwo kubagaragariza ibyavuye mu bushakashatsi cyakoze ndetse gitanga n’inama zagenderwaho, mu gukora igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu.

N’ubwo mujyi utera imbere umunsi ku wundi, nturashobora kubona igishushanyo mbonera cyuzuye kigenderwaho mu miturire no kubaka.

Ibi biracyagora abaturage kuko ari ukugendera ku gishushanyo kidahari, iyi ikaba imwe mu mpamvu yo kubaka mu kajagari, kuko abaturage bataramenya aho ibikorwa bitandukanye biteganywa gushyirwa.

Dr Nsengiyumva Jean Baptiste agaragaza ibyavuye mu bushakashatsi
Dr Nsengiyumva Jean Baptiste agaragaza ibyavuye mu bushakashatsi

Impugucye za IPAR Rwanda zivuga ko mu bushakashatsi zakoze mu Karere ka Rubavu, zasanze hari abaturage badasobanukiwe n’igishushanyo mbonera, ahandi zisanga bubaka mu kajagari kuko batazi ibyo igishushanyo giteganya, kandi badafite ubushobozi bwo kubahiriza ibyo ubuyobozi busaba k’ushaka kubaka.

Dr. Nsengiyumva Jean Baptiste, umushakashatsi mukuru muri IPAR, avuga ko uretse kuba hari ibyo abaturage basabwa gukora mu kubahiriza imiturire, ubuyobozi busabwa kubanza gukoresha ubushakashatsi bujyanye no kureba ingaruka zabangamira igishushanyo mbonera, harimo no kureba iruka ry’ibirunga n’imitingito.

Agira ati “Inama ya mbere ni ugusesengura ingaruka ku miturire, bigendeye ku miterere y’ubutaka n’inyubako zigomba kuhajya, ndetse ikaba zone izwi ku buryo imitingito ibaye itagira ingaruka, kuko imitingito ntiyica ahubwo hica ibikorwa biba bihari, nk’inyubako zigwira abantu, imihanda icika n’ibindi bikorwa bya muntu.”

Abitabiriye ibiganiro birebana no gutunganya igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Rubavu
Abitabiriye ibiganiro birebana no gutunganya igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu

Dr. Nsengiyumva avuga ko igishushanyo mbonera kitibanze ku bushakashatsi bwa gihanga byagira ingaruka ku miturire n’abahatuye, ndetse bukagena inyubako zigomba kubakwa ahantu hashingiye ku miterere y’ubutaka, n’ingaruka zabaho igihe imitingito ibayeho.

Ibi bijyana n’ibyo abaturage basaba ko mbere y’uko igishushanyo mbonera kijya ahagaragara, hagomba gukorwa ubushakashatsi.

Ati “Ntidufite ubwoba bwo gutura muri Gisenyi kubera ibyo imitingito yakoze, ahubwo twifuza ko ubuyobozi bukora ubushakashatsi bwa gihanga butwereka imiterere y’ubutaka n’inyubako zigomba kuhubakwa. Hari ibyo mbere batubwiraga byo kubaka inyubako zigerekeranye kabiri gatatu, ariko ubu twifuza ko batubwira ngo izo nyubako zihajya zigomba kubakishwa ibihe bikoresho, kugira ngo imitingito niza itazazigiraho ingaruka n’abazituyemo.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse asobanura impamvu igishushanyo mbonera cyatinze
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse asobanura impamvu igishushanyo mbonera cyatinze

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko bashima inama bahabwa n’impugucye, akavuga ko igishushanyo mbonera cyatinze kuboneka kubera bategereje ko ubushakashatsi bugaragaza aho abaturage bubaka, n’inyubako bagomba kubaka bagendeye ku mirongo yatewe n’imitingito mu mujyi wa Gisenyi.

Kambogo yemeza ko igishushanyo mbonera kirimo gukorwa kizaba gisubiza ibibazo by’abaturage n’impugucye, ndetse ko mu kwezi kwa kane kizaba cyashyizwe ahagaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka