Rubavu: Ibisasu 15 byataburuwe ahakorwa umuhanda

Mu Karere ka Rubavu aharimo gukorwa umuhanda uzahuza Umurenge wa Rugerero, Rubavu n’uwa Gisenyi, habonetse ibisasu 15 byari bitabye mu butaka.

Ni ibisasu bishaje byabonetse mu nkengero z’umuhanda, bikaba bishoboka ko haboneka ibindi kuko atari ubwa mbere bihataburuwe.

Ni ibisasu bimaze igihe kirekire mu butaka
Ni ibisasu bimaze igihe kirekire mu butaka

Mu mudugudu wa Gafuku mu Kagari ka Gikombe ahabonetse ibisasu, muri 1994 higeze kuba ingabo za FAR mbere yo guhunga zerekeza mu cyahoze cyitwa Zaïre.

Ibisasu byabonetse biri mu bwoko bw’ibiterwa hakoreshejwe imbunda, inzego zishinzwe umutekano zikaba zahise zibitwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yatangaje ko hamaze kuboneka ibisasu 15 kandi hari n’ibindi batarakuramo.

Agira ati “Ibisasu 15 byataburuwe kandi hari ibindi bitaratabururwa, twabimenyesheje inzego zishinzwe umutekano."

Muri Kanama 2018 mu mudugudu wa Gafuku, nabwo hari hataburuwe ibisasu birenga 50 bicyekwa ko byasizwe n’ingabo za FAR zari zihafite ibirindiro.

Muri Nzeri 2021 mu kigo cy’amashuri cya TTC Gacuba, nabwo hari habonetse ibisasu 69.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

EX-FAR BABITABYE BAHUNGA BO GAPUUU!

UMVA MBESE yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka