Rubavu: Ibikorwa birimo n’isoko rya Gisenyi byamaze gufungwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze gusaba abakorera mu isoko rya Gisenyi gufunga bakajya gukorera mu yandi masoko.

Ibyo birajyana no gusaba abakorera mu nyubako zo mu mujyi na bo gufunga kubera ubukana bw’imitingito ikomeje kwangiza ibintu harimo inyubako n’imihanda, imwe muri yo na yo ikaba ifunze.
Inyubako ndende zimwe zatangiye kwangirika bikomeye ibice bimwe bigahanuka, abantu bamwe bakaba batangiye kuva mu mujyi wa Gisenyi wibasiwe n’imitingito.
Ukwiyasa k’umurongo ukora ikizwi nka ‘rift valley’, urimo kugenda hiyongera ndetse hakaboneka n’ahandi hashya hiyasa.
Uretse gusaba abaturage kuva mu nyubako bakoreramo, ishuri rya TTC Gacuba abanyeshuri baryigamo hari amakuru yo kubimura kuko ryegeranye n’uwo mututu wiyashije.
Abarwayi mu bitaro bya Gisenyi na byo binyuramo uwo mututu na bo bimuriwe mu bindi bitaro kuko inyubako zabyo zangijwe n’uwo mututu, uturuka mu kirunga cya Nyiragongo, ugaca ahitwa mu byahi hafi ya kaminuza ya UTB, ugakomeza unyura hafi ya Paruwasi Muhato, ugaca ahitwa Majengo n’ishuri rya TTC Gacuba, ukamanuka mu mazu y’abaturage kugera mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nko mu Gacuriro hagurishirizwa ibikoresho byo kubaka bishaje.
Uwo murongo ukomeza kwiyongera unyura mu nyubako ziri munsi ya Banki ya Kigali mu mujyi ndetse bikambukiranya imihanda ya kaburimbo bikomeza ahari inzu izwi nka Auberge na sitatiyo ya esanse ya Kobil.
Ukomereza kandi mu nyubako zibika ibicuruzwa, ukambukiranya umuhanda wa kaburimbo ujya kuri Paruwasi Stella n’Akarere ka Rubavu, ugakomeza mu ishuri rya ESSA Gisenyi no mu bitaro bya Gisenyi.
Mu bindi bikorwa byafunze imiryango harimo Banki izwi nka COGEBANK, ishami rya Rubavu, itangazo iyo Banki yaraye isohoye rikavuga ko izongera gukora ari uko imitingito irangiye, abakiriya bayo basabwa kugana andi mashami.
Ikindi kibazo cyatewe n’iyo mitingito ni uko itiyo nini ijyana amazi mu mujyi wa Gisenyi yaraye icitse.
Ubuyobozi bw’AKarere ka Rubavu busaba abaturiye uyu mututu kutaba mu mazu mu gihe imitingito irimo kwiyongera hirindwa ko yabagwaho.
Icyakora aho uwo mututu munini unyura harimo kugenda hashamikiraho indi mitutu iboneka kandi igenda yaguka uko imitingito yiyongera.
Inkuru zijyanye na: Nyiragongo
- Rubavu: Abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo babayeho bate?
- Goma: Ubuyobozi bwasabye abahunze iruka rya Nyiragongo gusubira mu ngo
- Rubavu: Imiryango 2,504 yangirijwe n’imitingito imaze guhabwa ubutabazi
- Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi byongeye gutanga serivisi
- Amashyuza yari yaragiye kubera imitingito yagarutse
- Mu Rwanda hasigaye Abanyekongo babarirwa mu 1000 bahunze Nyiragongo
- Ikiyaga cya Kivu nticyahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo
- Imiryango yasenyewe n’imitingito irasaba gufashwa kubona ahandi ho kuba
- Rubavu: Ubuyobozi burahamagarira abantu gusubukura ibikorwa byabo
- Rubavu: Amashyuza yaburiwe irengero kubera umutingito
- Impunzi z’Abanyekongo zikomeje gusubira iwabo
- Rubavu: Ibyangijwe n’imitingito byatangiye gusanwa
- Ubuyobozi burahumuriza abumvaga ko ikirere n’amazi bya Rubavu byagize ikibazo
- Kuruka kw’ibirunga n’imitingito bizagira uruhare mu gutandukanya Congo n’u Rwanda – Impuguke
- Rubavu: Inzu zisaga 1,500 zimaze kwangizwa n’imitingito
- Ibyuka bituruka muri Nyiragongo bigira ingaruka ku buzima - Impuguke
- Mu Kivu hagaragaye isambaza zapfuye nyuma y’umutingito
- Igihiriri cy’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda
- Hari impungenge z’uko Nyiragongo yakongera kuruka
- Abatuye muri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito bafite inzu ziyashije bagomba kuhava - Minisitiri Kayisire
Ohereza igitekerezo
|