Rubavu: Ibikorwa birimo n’isoko rya Gisenyi byamaze gufungwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze gusaba abakorera mu isoko rya Gisenyi gufunga bakajya gukorera mu yandi masoko.

Imihanda imwe yafunzwe kuko yangijwe n'imitingito
Imihanda imwe yafunzwe kuko yangijwe n’imitingito

Ibyo birajyana no gusaba abakorera mu nyubako zo mu mujyi na bo gufunga kubera ubukana bw’imitingito ikomeje kwangiza ibintu harimo inyubako n’imihanda, imwe muri yo na yo ikaba ifunze.

Inyubako ndende zimwe zatangiye kwangirika bikomeye ibice bimwe bigahanuka, abantu bamwe bakaba batangiye kuva mu mujyi wa Gisenyi wibasiwe n’imitingito.

Ukwiyasa k’umurongo ukora ikizwi nka ‘rift valley’, urimo kugenda hiyongera ndetse hakaboneka n’ahandi hashya hiyasa.

Uretse gusaba abaturage kuva mu nyubako bakoreramo, ishuri rya TTC Gacuba abanyeshuri baryigamo hari amakuru yo kubimura kuko ryegeranye n’uwo mututu wiyashije.

Abarwayi mu bitaro bya Gisenyi na byo binyuramo uwo mututu na bo bimuriwe mu bindi bitaro kuko inyubako zabyo zangijwe n’uwo mututu, uturuka mu kirunga cya Nyiragongo, ugaca ahitwa mu byahi hafi ya kaminuza ya UTB, ugakomeza unyura hafi ya Paruwasi Muhato, ugaca ahitwa Majengo n’ishuri rya TTC Gacuba, ukamanuka mu mazu y’abaturage kugera mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nko mu Gacuriro hagurishirizwa ibikoresho byo kubaka bishaje.

Uwo murongo ukomeza kwiyongera unyura mu nyubako ziri munsi ya Banki ya Kigali mu mujyi ndetse bikambukiranya imihanda ya kaburimbo bikomeza ahari inzu izwi nka Auberge na sitatiyo ya esanse ya Kobil.

Ukomereza kandi mu nyubako zibika ibicuruzwa, ukambukiranya umuhanda wa kaburimbo ujya kuri Paruwasi Stella n’Akarere ka Rubavu, ugakomeza mu ishuri rya ESSA Gisenyi no mu bitaro bya Gisenyi.

Mu bindi bikorwa byafunze imiryango harimo Banki izwi nka COGEBANK, ishami rya Rubavu, itangazo iyo Banki yaraye isohoye rikavuga ko izongera gukora ari uko imitingito irangiye, abakiriya bayo basabwa kugana andi mashami.

Ikindi kibazo cyatewe n’iyo mitingito ni uko itiyo nini ijyana amazi mu mujyi wa Gisenyi yaraye icitse.

Ubuyobozi bw’AKarere ka Rubavu busaba abaturiye uyu mututu kutaba mu mazu mu gihe imitingito irimo kwiyongera hirindwa ko yabagwaho.

Icyakora aho uwo mututu munini unyura harimo kugenda hashamikiraho indi mitutu iboneka kandi igenda yaguka uko imitingito yiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka