Rubavu: I Mudende barasaba kugezwaho amashanyarazi bamaze igihe bategereje

Abaturage bo mu Murenge wa Mudende mu Kagari ka Bihungwe bavuga ko bakomeje gusigara inyuma mu iterambere kubera kutagira amazi meza n’amashanyarazi.

Umwe muri abo baturage witwa Ndatimana Obed utuye mu Mudugudu wa Bunyove yabwiye Kigali Today ko kutagira amashanyarazi byatumye basigara inyuma mu iterambere kuko badashobora kwihangira umurimo cyangwa ngo bashobore gukurikirana amakuru y’ibibera ahandi bakoresheje ikoranabuhanga.

Abaturage bamaze igihe bizeye kwakira amashanyarazi ariko ntibarayabona, dore ko n'ibiti bigomba gushyirwaho insinga bimaze igihe biteye
Abaturage bamaze igihe bizeye kwakira amashanyarazi ariko ntibarayabona, dore ko n’ibiti bigomba gushyirwaho insinga bimaze igihe biteye

Agira ati “Twe hano twasigaye inyuma kubera kutagira umuriro, ntidushobora kumenya ibibera ahandi kuko ntiwatunga televiziyo, telefoni kuyicomeka bigusaba gukora urugendo rurerure, urumva rero utabonye amakuru ntiyabona uko yogosha cyangwa ngo asudire.”

Mu Murenge wa Mudende abaturage bafite amashanyarazi bari ku kigero cya 20%, kuko mu ngo ibihumbi 7, abafite umuriro ntibarenga ingo ibihumbi bibiri, abaturage bakavuga ko bari bishimye babonye hashinzwe ibiti byo gushyiraho insinga z’amashanyarazi ariko bimaze umwaka bishinze hatarazanwa umuriro.

Ndatimana agira ati “Nk’ubu dufite amashanyarazi, abantu bakihangira imirimo, tubona ahandi abasore bogosha, aha ntawabikora. Bitewe n’aho isi igeze ibintu byinshi bikenera amashanyarazi, kuba tutayafite bituma dusigara inyuma.”

Kwegereza umuriro abaturage ni imwe mu ntego Leta y’u Rwanda yihaye kuko bifasha umuturage guhindura ubuzima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugeze kuri 95% bwegereza amashanyarazi abaturage, bukizeza abatuye mu Murenge wa Mudende ko azabageraho.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR igaragaza ko mu myaka 12 ishize, ikigero cy’amashanyarazi mu Rwanda cyiyongereyeho 10%.

Akarere ka Nyaruguru niko ka mbere mu kugira abaturage benshi bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 99,9%, gakurikirwa na Kicukiro 99,4%, na Gasabo 97,4%.

Akarere kari inyuma mu kwegereza abaturage umuriro w’amashyanyarazi ni Gakenke 58,2% ibanzirizwa na Kamonyi iri kuri 60.9% na Nyabihu 67,5%.

Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente, mu nama y’umushyikirano, yatangaje ko ingo nshya zirenga miliyoni 1,5 zagejejweho amashanyarazi, bituma ingo zifite amashanyarazi ziyongera zigera kuri 74%.

Abanyarwanda bagera kuri 20% bacana imirasire y’izuba mu gihe ababarirwa muri 50% bacana ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku ngomero, nyiramugengeri na Gaz Metane, ariko intego ikaba ari uko muri 2024 ingo zose z’u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi nk’uko bikubiye muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (NST1).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka