Rubavu: Hubatswe ibikorwa remezo bizakemura ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, hamwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, batashye ibikorwa remezo byubatswe mu mushinga wo kongerera imbaraga imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rubavu, watewe inkunga n’Ubwami bw’u Bubiligi.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo hamwe na Ambasaderi w'u Bubiligi bataha ibikorwa byubatswe
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo hamwe na Ambasaderi w’u Bubiligi bataha ibikorwa byubatswe

Bikozwe mu gihe u Rwanda rukomeje kwegereza amashanyarazi abaturage hamwe no gukuraho icyuho cy’amashanyarazi acika bya hato na hato.

U Rwanda rwiyemeje ko bitarenze umwaka wa 2024, ingo zose 100% zizaba zifite amashanyarazi, inganda ziyatunganya zikiyongera ku buryo ingano yayo iba ijyanye n’iterambere Igihugu kigezeho, ndetse n’imiyoboro iyakwirakwiza ikongererwa imbaraga ku buryo nta mashanyarazi yongera gutakara cyangwa ngo acikagurike bya hato na hato.

Iyi gahunda izafasha u Rwanda gutera imbere ruhereye ku miyoboro ijyana amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse n’iyakwirakwiza mu baturage.

Hagaragajwe uburyo ibikorwa bya Enabel byafashije Umujyi wa Gisenyi
Hagaragajwe uburyo ibikorwa bya Enabel byafashije Umujyi wa Gisenyi

Mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zibarirwa kuri 68.48%. Icyakora kuva mu mwaka wa 2014, binyuze mu muryango Enabel, u Bubiligi bwagiye butera inkunga imishinga myinshi yo guteza imbere ingufu mu Rwanda harimo iyo gukwirakwiza amashanyarazi ndetse no kwagura imiyoboro yayo.

Iyo mishinga ikubiye mu nkunga ingana na Miliyoni 39 z’Amayero yashyizwe muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi yibanze mu rwego rwo kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi ndetse no kurushaho kunoza imitangire yayo ku ngo ndetse n’ibigo bya Leta mu gihugu.

Inkunga y’Ubwami bw’Ababiligi yatumye ibirometero 1000 by’imiyoboro mishya y’amashanyarazi byubakwa ndetse ingo 50,000 zihabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu Ntara y’Iburasirazuba.

Igice cya nyuma cy’uyu mushinga cyibanze ku kuvugurura no kongerera imbaraga imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Burengerazuba mu Karere ka Rubavu.

Bert Versmessen, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, avuga ko u Bubiligi butewe ishema no kuba bwaragize uruhare mu guteza imbere ingufu mu Rwanda.

Yagize ati : “Ibirometero bisaga 1,000 by’imiyoboro byarubatswe ibindi byongererwa imbaraga muri uyu mushinga watewe inkunga n’u Bubiligi mu Rwanda. Abaturage basaga 250,000 batari bafite amashanyarazi ubu bayabona neza kandi barayakoresha. Uyu ni umusaruro ufatika werekana ishusho ngari y’ibigenda bigerwaho."

Akomeza avuga ko mu myaka mike ishize, u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu gukwirakwiza amashanyarazi.

Ati "Leta y’u Bubiligi yishimiye kuba yaragize uruhare muri uru rugendo rushimishije”.

Hatashywe inyubako 20 zikorerwamo akazi ko kuringaniza amashanyarazi
Hatashywe inyubako 20 zikorerwamo akazi ko kuringaniza amashanyarazi

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho biturutse ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse ko bukomeje kuba imbarutso y’iterambere ry’ubukungu.

Agira ati: “Iyi mishinga idufasha cyane kugera ku ntego za Leta zijyanye n’iterambere ry’ubukungu. Uyu mushinga ntiwagarukiye ku kongera umubare w’abafite amashanyarazi, ahubwo wanafashije bikomeye mu kuvugurura imiyoboro isanzwe mu Rwanda ndetse no kuyongerera ingufu kugira ngo amashanyarazi agere kuri bose ahagije kandi afite ubuziranenge."

Umushinga wafashije kuvugurura imiyoboro yubatswe mu myaka 30 ishize, yongererwa ubushobozi buva ku kigero cya kilovolute (KV) 6,6 ishyirwa kuri kilovolute 30, hubatswe kabine 20 ndetse zose zishyirwamo imashini (transfomers) ziringaniza ikigero cy’amashanyarazi.

Hubatswe imiyoboro mishya ireshya n’ibirometero 14 by’imiyoboro iringaniye n’ibirometero 34.7 by’imiyoboro mito mu Karere ka Rubavu.

Uyu mushinga wanafashije gushyira amatara yo ku mihanda ibirometero 7.2 mu Murenge wa Gisenyi.

Imashini ziringaniza amashanyarazi zashyizweho mu Karere ka Rubavu
Imashini ziringaniza amashanyarazi zashyizweho mu Karere ka Rubavu

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndashimira reg mugushira ingufu mugukwirakwiza Amashanyarazi hose mugihugu Nhimira nubuyobozi bwigihugu budahwema gushaka ibigirira Abaturage murirusange Akamaro

Yasiin yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

abayobozi ba REG Rubavu nabanyamurava kabisa, uhereye ku muyobozi mukuru wabo BUTERA, ugakurikizaho umuyobozi ushinzwe abafatabuguzi bashya mw’ishami ry’inkeragutabara Rtd Col NSENGIMANA Augustin, tutibagiwe nabandi bayobozi nabatekinisiye barashoboye kbsa. Turashimira kndi Guveroma nabafatanyabikorwa itwitayeho kugira ngo ibura ry’umuriro rya hato na hato ribe amatekeka.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Rubavu rwose , abakozi bakora muri REG nabo gushimirwa kubona akarere ka Rubavu, kageze kuri 90 % mu gucanira abaturage, abakozi babigizemo nabo gushimirwa, abakozi baho n’abanyamurava mw’iteramberere rwose, nkabaturage ubu turishimye rwose kuko dufite umuriro hafi yahose, gusa turishimye ko ubuyobozi bwacu bugiye tushyiriraho uburyo butuma hatababo ibura ry’umuriro rya hate na hato

Alias yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka