Rubavu: Haravugwa abakozi barindwi basezeye ku kazi
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa inkuru y’abakozi barindwi bari ku rwego rwa ‘Directeur’ banditse basezera ku kazi.

Biravugwa ko barimo ukuriye uburezi, ushinzwe imirimo y’inama njyanama, ushinzwe imicungire y’ibiza, ushinzwe ishoramari mu karere, ushinzwe abakozi n’ibikoresho mu karere, n’umukozi ushinzwe imari, n’ushinzwe imiyoborere myiza.
Abo bakozi ngo banditse basezera ku kazi nyuma y’inama yahuje inzego zitandukanye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019.
Abayobozi batandukanye mu karere ntibahakanye aya makuru, ariko birinda kugira byinshi batangariza Kigali Today.
Ibi bivuzwe mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko umunsi umwe mbere yaho, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yari yagiriye uruzinduko muri ako karere akavuga ko hagati mu bakozi b’ako karere harimo amacakubiri atuma batesa imihigo uko bikwiye.
Ohereza igitekerezo
|
Buriya ni byiza kwisuzuma ubwawe wabona ibyo ukora bidatanga umusaruro ugaasezera Aho gutegereza ko bazagusezerera udategujwe
abo bayobozi se bagaye umushahara