Rubavu: Harategurwa ingamba zihagarika imfu z’abagwa mu Kivu bagiye koga
Ikibazo cy’abantu bagwa mu kiyaga cya Kivu baje koga no kuharuhukira kimaze gutera impungenge ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku buryo bateganya gushyiraho ingamba zituma abagisohokeraho badatwarwa n’amazi baba baje kureba no kwishimishamo.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, avuga ko hagiye gushyirwaho abashinzwe umutekano ku kiyaga cya Kivu bakumira abana bato batazi koga bajya Kivu.
Mu gihe cy’ibiruhuko, abana benshi bo mu karere ka Rubavu hamwe n’abandi baturutse mu tundi turere bakunze kujya kogera ku Kivu hakabamo abahasiga ubuzima. Ababyeyi barakangurirwa kwita ku burere bw’abana mu gihe cy’ikiruhuko aho kubareka bakazerera.
Nubwo hateganywa ingamba zo gukumira imfu z’abana bajya ku kivu, haracyari ikibazo cy’abantu bakuru bajya mu Kivu bakagwamo kuko byagaragaye ko abenshi baba batamenyereye kucyogamo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukavuga ko bwifuza kugirana ibiganiro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kuburyo hashyirwaho abakurikirana abakorera ubucyerarugendo ku kiyaga ndetse bakaba bajya bagurisha cyangwa bagakodesha imyenda yo kogana abashaka kujya mu Kivu.
Aganira na Kigali Today umuyobozi w’akarere ka Rubavu yagize ati “ntitwifuza kubura umuntu n’umwe bikomotse kutamenya koga, turifuza gukorana n’inzego zishinzwe ubucyerarugendo n’abandi babisobanukiwe kudufasha guhagarika ibura ry’aba bantu bagwa mu kivu.”
Nk’uko bitangazwa n’abakunze kugera ku Kivu ngo abenshi bakigwamo baba baturutse hanze y’akarere ka Rubavu baje kuhatemberera bakajya koga batabizi bigatuma barohama. Hari n’imibiri ijya iboneka yaguye mu mugezi wa Sebeya, iba yavuye muri Congo hamwe n’utundi turere dukikije i Kivu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|