Rubavu : Bumvikanye ku buryo bwo kuzuza isoko rimaze imyaka 13 ryubakwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abashoramari biyemeje kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 13 rihagaze, bumvikanye uburyo bwo kubaka iri soko, rikazuzura mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Isoko rya Rubavu
Isoko rya Rubavu

Akarere ka Rubavu gahagarariwe n’umuyobozi wako w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias na Hubert Niyibizi Ntabyera ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu bahuye n’abanyamigabane b’ikigo RICO kirimo kubaka iryo soko.

Ni ibiganiro byari bigamije kureba ahazaza h’isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 13 ryubakwa ariko rikaba n’ubu ritaruzura, ndetse n’abarihawe bari bafite icyizere cyo kuryuzuza bakaba barahakaniwe inguzanyo muri banki.

Nzabonimpa yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cyari cyabaye uburyo abashoramari batse inguzanyo muri banki, kandi binyuranye n’ibyo bari bumvikanye n’Akarere, ndetse bikaba binyuranye n’imikorere y’inzego za Leta.

Iyi ni imwe mu mbogamizi abashoramari bahuye na yo, kuko bahawe isoko bagakoresha amafaranga bafite ariko kubera ibibazo byaje kuribonekamo, harimo no guhangana n’ingaruka z’imitingito, bakoresheje amafaranga batari barateganyije bituma badashobora kuryuzuza.

Mu gihe bari barijeje Akarere kurirangiza badasabye inguzanyo, byabaye ngombwa ko bayisaba muri Banki batanze ingwate y’imigabane yabo, ariko Banki ibasaba icyangombwa cy’ubutaka kandi cyanditse ku Karere kadakeneye kwaka inguzanyo.

Ibi byatumye inguzanyo basabye batayihabwa, bakaba barebeye hamwe ahazaza h’iri soko mu gihe abikorera badashoboye kubona icyangombwa ngo babone inguzanhyo ya banki.

Nzabonimpa yatangaje ko bemeye ko Akarere kabaha icyangombwa, ndetse kakaba kabegurira n’imigabane yako, ariko uyu mwanzuro ukaba ugomba kwemezwa n’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu.

Uyu mwanzuro nuhabwa umugisha n’Inama Njyanama, abikorera bavuga ko muri Gicurasi 2024 hazagera isoko ryaruzuye.

Twagirayesu Pierre céléstin agira ati “Hari icyizere ko nitubona icyangombwa tugahabwa inguzanyo, isoko rizagera muri Gicurasi 2024 ryaruzuye.”

Abafite imigabane yo kubaka isoko rya Rubavu, bavuga ko bifuza kugera mu gihe cy’amatora y’Abadepite n’Umukuru w’Igihugu ryaruzuye, kandi ngo hari icyezere ko bizagerwaho.

Ubuyobozi bwa RICO butangaza ko bukeneye Miliyari imwe na Miliyoni 200, kugira ngo barangize isoko naho ayo bamaze gukoresha ni Miliyari imwe na Miliyoni 600.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ikigo cy’ubucuruzi RICO nikirangiza kubaka isoko, kizakomeza n’igice cya kabiri cyaryo ku girango bifashe abatuye Akarere ka Rubavu kubona aho gukorera, nubwo hari impungenge ko rishobora kuzura rikabura abarikoreramo kuko hari izindi nyubako z’ubucuruzi zirimo kuzura.

Ibi bishingirwaho ko umujyi wa Rubavu ari muto, bamwe mu bahanga bakavuga ko uko hazamurwa inyubako ndende z’ubucuruzi hakwiye no kuzamurwa inyubako ndende zo guturamo bigafasha abatuye mu mujyi kwegerana no kugabanya umutaka bukoreshwa mu buhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bakoresheje condominium byakoroha uti gute buri wese yahabwa icyangombwa cye akaka inguzanyo akarere kakagiramo nako ahako

Kalisa yanditse ku itariki ya: 27-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka