Rubavu: Bishimiye ko icyangombwa cyo kwambuka umupaka cyagabanyirijwe igiciro

Abatuye mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batangaza ko bashima Leta y’u Rwanda, yaborohereje kubona icyangombwa cyambukiranya umupaka bitabagoye, kuko igiciro cyacyo cygabanyijwe cyane.

Icyangombwa cyo kwambuka umupaka cyagabanyirijwe igiciro byongera ubucuruzi hagati ya Gisenyi na Goma
Icyangombwa cyo kwambuka umupaka cyagabanyirijwe igiciro byongera ubucuruzi hagati ya Gisenyi na Goma

Abanyarwanda baturiye umupaka uhuza imijyi ya Goma na Gisenyi, ubu bakorensha urupapuro rw’inzira rwa CEPGL mu kwambukiranya umupaka, urupapuro bishyura Amafaranga y’u Rwanda 1000, mu gihe mbere rwari rusanzwe rugura ibihumbi 10Frw.

Iyi ni inkuru nziza ku baturage ibihumbi bari basanzwe bakoresha irangamuntu, mu kwambukiranya imipaka ihuza Goma na Gisenyi, ubu bakaba bari barabujijwe kwambuka bitewe n’iki giciro kiri hejuru bamwe bavuga ko cyabagoraga.

Mukamana utuye mu Murenge wa Rubavu, avuga yafashe uru rwandiko muri 2023, akavuga ko byamushimishije ndetse bimworohereza gukora ubucuruzi buciriritse yari asanzwe akora.

Ati "Nari nsanzwe nambuka n’irangamuntu nk’umuntu utuye mu mirenge yemerewe gukoresha jeto, baje kuyikuraho kugura urwandiko rwa Laisser passer biratugora, kuko twambuka inshuro nyinshi rugashira vuba kandi wakubitiraho n’igihombo duhura nacyo mu kwambuka umupaka, kubera ufungwa saa cyenda ndabireka. Ubu rero nabonye amahirwe, aho urwandiko rwa CEPGL rugura igihumbi, biratworohera".

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye Kigali Today ari uburyo bwo kuborohereza mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Agira ati "Byari bisanzwe ko urwandiko rw’inzira rugurishwa ibihumbi 10, ariko mu korohereza abaturage bacu rwashyizwe ku mafaranga igihumbi, na ho ayandi yiyongeraho ni amafaranga batanga bifotoza cyangwa bandikisha ku irembo".

Nzabonimpa avuga ko uru rwandiko rwashyizweho mu korohereza abaturage kwambukiranya imipaka, ariko agasaba ko bitwararika mu bucuruzi bakora hagati ya Goma na Gisenyi.

Ati "Dusaba abaturage kwigengesera bubahiriza amasaha, cyane ko igihugu bajyamo kitarimo umutekano ndetse hari abashobora kubahohotera. Birinde kujya mu bice bya kure, kandi bubahirize amasaha yo gutaha".

Urwandiko rwa CEPGL rwatumye abakoresha umupaka biyongera

Uru rwandiko rw’inzira rwatumye abakoresha umupaka uhuza umujyi wa Goma na Gisneyi biyongera, nubwo bagihura n’amananiza yo gufunga umupaka saa cyenda z’amanywa.

Nzabonimpa avuga ko umubare w’abakoresha imipaka yombi iri mu mujyi wa Gisenyi, bamaze kugera ku bihumbi 20 ku munsi, mu gihe muri 2018 bari ibihumbi 55, ku mupaka wa Petite barrière.

Urujya n’uruza hagati ya Goma na Gisenyi rwagabanutse kuva icyorezo cya Ebola cyakongera kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo, kivuyeho haza Covid-19, na yo yacogora hakaza intambara ya M23.

Ibi bihe bigoye byose byatumye urujya n’uruza ruhungabana, kubera ingamba zo kugenzura abambuka no kubafasha kwirinda ibyo byorezo, icyakora ubu abantu ntibambuka ari benshi kubera jeto zari zisanzwe zikoreshwa zakuweho, byiyongeraho ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yashyizeho amananiza yo kwaka uruhushya rwo gukorera muri icyo gihugu, kugera ku muturage ujyanye inyanya agataha atanahafite akazi.

Urupapuro rw'inzira rwa CEPGL
Urupapuro rw’inzira rwa CEPGL

Ibi biciye ukubiri n’amasezerano ya CEPGL, aho ibihugu bigize uyu muryango byemeje ko umuturage udakora akazi gahoraho adasabwa amafanga (Permit de séjour), icyakora Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma gukora bagataha, cyangwa bakajyanayo ibicuruzwa basabwa kwishyura permit de sejour y’Amadolari y’Amerika 40 ku mwaka.

Iki cyemezo nacyo kiri mu byagabanyije urujya n’uruza hagati y’imipaka yombi, kuko Abanyarwanda bari basanzwe bajyana ibicuruzwa byabagoye.

Umujyi wa Goma ubu utunzwe n’ibiva mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko imirwano ikomeye ibera muri Teritwari ya Nyiragongo na Masisi ahasanzwe ahava ibiribwa, ariko bikaba bidashobora kugera mu mujyi wa Goma, kubera ingabo za Congo, FARDC, zahagaritse moto zikura ibiribwa mu bice biyoborwa na M23 muri Rutshuru, na ho ibituruka muri Masisi bibangamirwa n’intambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byangabikunda guturana nakongo ningenzi cyane nuko harimwibibazo ariko turasaba Urwanda nakongo kwicarana bagahuza kuko ububanyenamahanga bwiza nibindibihugu nicyogishoro kubaturage

Masengesho valens yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka