Rubavu: Bishimiye ifungurwa ry’umupaka no gukurirwaho igipimo cya Covid-19

Abakoresha umupaka uhuza Goma na Gisenyi bishimiye ko imipaka yafunguwe ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse bagakurirwaho kwipimisha Covid-19 buri byumweru bibiri, icyakora bagasabwa kuba barakingiwe byuzuye.

Bishimiye ko imipaka yafunguwe
Bishimiye ko imipaka yafunguwe

Saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, bamwe mu batuye mu mujyi wa Gisenyi bazindukiye ku mupaka ubahuza na Goma, bashaka kwambuka nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri itangaje ko imipaka yo ku butaka izongera gufungurwa tariki ya 7 Werurwe 2022.

Mu Karere ka Rubavu, abaturage banyuzwe no gukurirwaho igipimo bagashobora kwambuka, icyakora abakoresha indangamuntu ntibarahabwa amahirwe yo kwambuka, mu gihe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Goma, rutaratunganya uburyo bwo bazajya bambukamo.

Muri 2021, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko u Rwanda rwamaze kwitegura kwemerera abaturage gukoresha jeto ariko ku ruhande rw’abaturanyi bitarakemuka.

Ubwo yari mu Murenge wa Cyanzarwe yagize ati "Twamaze gutegura ibisabwa ku ruhande rwacu, dutegereje ko abaturanyi bitegura, n’ejo bemeye mwatangira kwambuka mukoresha jeto."

Abanyarwanda 3,000 nibo bakoresha Laisser-passer na Passport mu kwambuka umupaka buri munsi, mu gihe abafite indangamuntu bacyakirwa (abatuye mu mirenge yegereye umupaka) wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 50 ku munsi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bishimiye gukurirwaho igipimo imipaka igafungurwa.

Kamaliza yagize ati "Twabyakiriye neza kuba imipaka yongeye gufungurwa tugakurirwaho igipimo. Buri kwezi twakoreshaga ibihumbi 10 byo kwipikisha, ni igishoro kuri benshi, bara mu mwaka wumve."

Kamaliza avuga ko n’ubwo bemereye abantu kwambuka ngo hari imbogamizi ku bafite ubushobozi buciriritse.

Agira ati "Yego abafite Laisser-passer na Passport nibo boroherejwe, ariko abafite indangamuntu baracyakomerewe no kwambuka kandi bari bafite imiryango batunze. Turizera ko ubuyobozi bubyigaho bukazabemerera nabo kwambuka."

Kamanzi ukorera mu mujyi wa Goma avuga ko gukurirwaho igipimo byabashimishije, ati "Cyaduhendaga, gusa ndibaza niba ubuyobozi buzaganira bukoroshya amafaranga twishyura ya permis de séjour, kuko nk’abakoresha jeton ntibizaborohera kuyabona."

U Rwanda rwafunguye umupaka bihuza n’uko na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yarawufunguye ndetse ikuraho n’ibipimo bya Covid-19, icyakora ubuyobozi bwa Congo bwirinze gukoresha jeton mu kwanga umubare munini w’abambukiranya umupaka, bakaba barimo gutegura jeton z’ikoranabuhanga zizajya zikoreshwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda hari hasanzwe amakarita akoreshwa n’abafite indangamuntu, kandi abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka bavuga ko bamaze kwitegura.

Abanyarwanda bishikiye kwemererwa kwambuka nta mbogamizi nyuma y’imyaka itatu, nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020, imipaka igahita ifungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka