Rubavu: Batwitse ibiro 627 by’urumogi bamena n’inzoga zitemewe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda ku bafatanye n’izindi nzego batwitse ibiro 627 by’urumogi, litiro 11 za Kanyanga n’amacupa 523 y’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kitwa Simba.

Ibyo byose byafashwe kuva muri Gashyantare kugeza Kanama 2021, byafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakorewe mu Karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye, bikaba byatwikiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe mu mudugudu wa Nyabibuye.

Igikorwa cyo gutwika ibyo biyobyabwenge cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Aphrodise Gashumba n’uhagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene.

Aganiriza abaturage bari baje muri icyo gikorwa, Nzabonimpa yabagaragarije ingaruka z’ibiyobyabwenge haba ku muntu ku giti cye, ku muryango we ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati” Mbere na mbere mugomba kumenya ko kwijandika mu biyobyabwenge uba ukoze icyaha, iyo ubihamijwe n’amategeko urabihanirwa kuko byangiza ubuzima bw’ubikoresha. Ni igihombo ku muryango w’uwo muntu kuko hari igihe usanga afunzwe ari we wafashaga umuryango we ndetse udafunzwe ugasanga byamuhinduye umurwayi ntacyo akora, usanga bangiza amafaranga yagafashije umuryango bakajya kuyagura ibiyobyabwenge. Ibi byose bigaruka ku gihugu kuko kibura amaboko y’abakagikoreye ngo gitere imbere ndetse ugasanga hari imiryango iri mu bukene bukabije, umutekano mucye n’ibindi bitandukanye”.

Visi Meya Nzabonimpa yakanguriye urubyiruko n’abaturage muri rusange kwitandukanya n’ibiyobyabwenge mu buryo bwose bagira uwo babona abikoresha cyangwa abikwirakwiza bakihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye cyangwa Polisi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Aphrodise Gashumba, yagaragaje ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Karere ka Rubavu harimo ibyangijwe uyu munsi bituruka mu gihugu cya Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ,bikinjizwa mu Rwanda babinyujije mu nzira zitazwi (panya). Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu gutahura amayeri akoreshwa n’ababikwirakwiza.

Ati “Hari abo twafashe babihetse mu mugongo nk’abahetse abana, ababyambarira mu myenda y’imbere, ababishyira mu majerikani basa nk’abatwaye amata, ababipakira mu modoka zipakira imicanga, abarutwara mu mifuka y’ibirayi na za Karoti n’ahandi hatandukanye. Aya mayeri yose tuyatahura kubera abaturage baduha amakuru, turabashimira kandi tunakangurira n’abandi kujya baduha amakuru”.

Yakomeje agaragaza ko imirenge ya Busasama na Bugeshi ari yo ikunze kugaragaramo biriya biyobyabwenge kuko ari na ho bikunze kwinjirizwa. Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kurandura ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda.

Uwaje ahagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene yavuze ko abantu 48 amadosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo baburanishwe ku byaha by’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko hari ibihano bihanitse ku cyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, akangurira abaturage kubyirinda.

Ati “Ibi biyobyabwenge bingana gutya byafashwe tukaba tubitwitse bifite igisobanuro gikomeye mu kubirwanya. Byonyine kuba Polisi y’u Rwanda ibifatanyamo n’abaturage ni ikimenyetso cyo guca intege n’abandi bose batekerezaga kwishora mu ngeso z’ibiyobyabwenge, ubu ni uburyo bwiza bwo guca uruhererekane rwose ruba mu kubikwirakwiza ariko bifite igisobanuro gikomeye cyane hano mu Karere ka Rubavu, nk’ahantu bikunze kwinjirira bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka