Rubavu: Batatu bafatiwe mu mugambi wo gukwirakwiza urumogi mu Mujyi wa Kigali

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, yafashe Muhawenimana Benjamin w’imyaka 24 afite udupfunyika tw’urumogi 2526, arukuye k’uwitwa Ntakirutimana Jean Claude na Muhanimana Olive, bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, Umudugudu wa Rurembo ari na ho bafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko habanje gufatwa Muhawenimana Benjamin nyuma ajya kugaragaza aho yari akuye urwo rumogi.

Yagize ati “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bashyize bariyeri mu muhanda barimo kugenzura abakwirakwiza urumogi. Baje guhagarika imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ivuye mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Bayihagaritse igeze mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Gahama, basatse buri mugenzi bageze ku gikapu cya Mahawenimana basangamo urumogi.”

Muhawenimana amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari agiye kurucuruza mu Mujyi wa Kigali avuye kururangura kwa Ntakirutimana na Muhawenimana Olive, babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba na bo Polisi yabagezeho isanga bafite udupfunyika 16 tw’urumogi n’Amafaranga y’u Rwanda 169,050 Muhawenimana Benjamin avuga ko ariyo yari amaze kwishyura urwo rumogi.

CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abantu gucika ku ngeso yo gukwirakwiza urumogi, abagira inama yo gushaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko. Anakangurira abatwara abagenzi kujya babanza kugenzura imitwaro bafite kuko hari ababa bafite imitwaro irimo ibitemewe n’amategeko.

Yagize ati “Duhora dukangurira abantu ko Polisi itazigera icika intege mu kurwanya abakwirakwiza ibiyobobyabwenge n’abakora ibindi byaha. Abantu bashake indi mirimo bakora yemewe n’amategeko, abatazabikora bazafatwa bashyikirizwe ubutabera.”

Abo bantu uko ari Batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kutugezaho amakuru!

UWAMAHORo Marie Louise yanditse ku itariki ya: 4-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka