Rubavu: Batangiye gupima Covid-19 mu tugari

Akarere ka Rubavu gateganya gupima abaturage babarirwa mu bihumbi 24 bagatuye mu rwego rwo kureba uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yatangarije kuri Radiyo y’abaturage ya Rubavu ko icyo gikorwa kizamara iminsi ibiri, kikazakorwa mu tugari 80 tugize Akarere ka Rubavu.

Abaturage barajya ku tugari kwipikisha harebwa uko bahagaze, bikaba bizafasha kugera ku mubare munini w’abapimwa mu tugari twose, hagamijwe kureba uko icyorezo gihagaze, bikaba bitegenyijwe ko hazapimwa nibura abantu 346 muri buri kagari.

Akarere ka Rubavu kari muri gahunda ya Guma mu Rugo, ibikorwa byo kwipikisha bizafasha kumenya niba nyuma y’iminsi icumi icyorezo kizaba cyacogoye, kuko hatazwi abarwaye uko bangana.

Kwipimisha ntibikorwa n’uwo ari we wese kuko hari abateguwe mu mudugudu bitewe n’ingo batuyemo, ibi bikaba birinda akajagari no kwica gahunda ya Guma mu Rugo.

N’ubwo Akarere ka Rubavu kari muri Guma mu Rugo, ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka birakomeje ariko bigakorerwa mu matsinda mu kwirinda ko abantu benshi bakora ingendo.

Ishimwe Pacifique avuga ko mu matsinda 16 bafite, bazajya bareka nibura abantu 5 mu itsinda bagaherekeza ibicuruzwa.

Icyakora avuga ko n’ubwo ubucuruzi bwambukiranya imipaka buzakomeza gukora, ababukora bagomba kwitwararika icyorezo, bubahiriza amabwiriza yo kucyirinda kuko gihari.

Ati "Imibare irimo iragabanuka ariko dukeneye gukomeza kwitwararika kugira ngo duhashye icyo cyorezo."

Mu Karere ka Rubavu habarurwa abarwayi ba Covid-19 bagera kuri 370, abaturage bagasabwa kwirinda kugira ngo umubare udakomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka