Rubavu: Barishimira ibikorwa byubatswe bifasha abaturage kwibohora ubukene

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abaturage batashye ibikorwa bibafasha kwibohora ubukene, bashimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda ariryo terambere nyaryo ryabo.

Abatishoboye bashyikirijwe inzu nziza zo guturamo
Abatishoboye bashyikirijwe inzu nziza zo guturamo

Kuva tariki ya 3 Nyakanga 2022 mu Karere ka Rubavu, batangiye gutaha ibikorwa by’iterambere bitandukanye byubatswe.

Mu mirenge ya Mudende na Rugerero hatashywe inzu 15 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.

Mu Murenge wa Rugerero, Umudugudu wa Muhira hatashwe inzu 7 zirimo imwe yatujwemo umuryango umwe, mu gihe izindi zatujwemo imiryango ibiri ibiri.

Ni inzu zirimo ibyangombwa byose by'ibanze
Ni inzu zirimo ibyangombwa byose by’ibanze

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere, Nzabonimpa Deogratias asaba abaturage gukomeza gukora cyane kuko bashyigikiwe.

Ati "Umukuru w’Igihugu yadutumye kugira ngo turebe niba mukomeye, ariko nanone twari tubazaniye ubutumwa bw’inzu mwubakiwe n’umukuru w’Igihugu cyacu, Perezida Paul Kagame. Mukomere kandi mwishimira ko u Rwanda rwabohowe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, mukomeze gukora cyane, mwibohora ingoyi y’ubukene".

Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, avuga ko urugendo rwo kwibohora rukomereje mu kurwanya ubukene.

Agira Ati "Kwibohora ntabwo bikorwa n’Ingabo gusa, ahubwo kwibohora ni inshingano twese duhuje nk’Abanyarwanda, dukomeze gukora cyane kugira ngo ibi byagezweho birimo n’aya mazu bisugire kandi bikomeze bise neza".

Mu Murenge wa Kanama hatashywe inkuta zikumira amazi kongera gusenyera abaturage
Mu Murenge wa Kanama hatashywe inkuta zikumira amazi kongera gusenyera abaturage

Mu Karere ka Rubavu hubatswe inzu 36 zubakiwe abatishoboye mu rwego rwo gukomeza kwibohora.

Nzabonimpa avuga ko mu myaka 28 mu Karere ka Rubavu, hishimirwa byinshi byagezwemo harimo ubwisanzure n’umutekano.

Agira ati "Ubu tuvugana Abanyarwanda bataramiye mu mujyi wa Gisenyi bavuye mu bice bitandukanye, kandi ibyo tubikesha umutekano, amatara, ingendo zikorwa amasaha 24 kuri 24. Uku kwisanga ni umusaruro mwiza dukomora ku miyoborere myiza dukesha Perezida Paul Kagame."

Akomeza avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ariryo terambere ryabo.

Ati "Dushimira Leta y’ubumwe, kuko yatwigishije ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ryo terambere ryabo, Leta ifite ibyo ikorera umuturage na we akagira uruhare rwo kubirinda. Nk’ubu twatashye poste de santé mu Murenge wa Busasamana, kandi yubatse ku butaka bw’abaturage dufata nk’abafatanyabikorwa. Abaturage bigomwe aho bahingaga ibirayi n’ibitunguru, ibintu bigaragaza ubufatanye, nk’aho abaturage bubatse ibiro by’umudugudu wa Bubasha mu Murenge wa Rubavu."

Bimwe mu byo ubuyobozi bukomeje kwishimira mu mwaka wa 2022, ni uguhangana n’ikibazo cya Sebeya ubu kirimo gushakirwa ibisubizo birambye, harimo n’inkuta zibuza amazi kujya kwangiriza abaturage.

Ati "Nk’Akarere ka Rubavu dufite Sebeya yari yarabaye ikibazo idusenyera, imyaka irarengerwa, ubu umugezi wa Sebeya wakorewe inkuta zibuza amazi kongera gusenyera abaturage, kandi hashobora gukorerwa ubworozi bw’amafi, ndetse ahari hararengewe hagiye gukorerwa ibiteza imbere abaturage."

Mu Murenge wa Gisenyi hubatswe imihanda, ishyirwaho amatara, imihanda ihuza Gisenyi na Rugerero, amazi meza yarongerewe, abaturage barihaza mu buhinzi kubera imbuto bahawe bareza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka