Rubavu: Barasaba gushyirirwaho ahambukirwa umupaka hemewe

Abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakeneye kwegerezwa ahambukirwa umupaka ubahuza n’igihugu cya Congo hemewe, kugira ngo bashobore gusura imiryango yabo no kugenderana n’abahatuye, kuko bagorwa no gutanga amafaranga menshi kugira ngo banyure ku mipaka ya Kabuhanga na Gisenyi.

Barasaba gushyirirwaho ahambukirwa umupaka hemewe
Barasaba gushyirirwaho ahambukirwa umupaka hemewe

Abo baturage babitangaje mu gihe iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Intara y’Iburengerazuba, basaba ko bakoroherezwa kubona umupaka bambukiraho bagatandukana no kunyura inzira zitemewe bamwe barasirwamo bitiranyijwe n’abagizi ba nabi.

Akarere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gafite imipaka itatu igahuza n’icyo gihugu, ariko abaturage bavuga ko ari mikeya bagereranyije n’ingendo bakora kugira ngo bayigereho.

Mu mujyi wa Gisenyi haboneka imipaka ibiri, mbere ya Covid-19 yakoreshwaga n’abantu ibihumbi 55 ku munsi, ikaba imwe mu mipaka ikoreshwa cyane muri Afurika. Undi mupaka uboneka mu Murenge wa Bugeshi ugakoreshwa n’abaturage batari benshi, gusa hari abandi benshi bafite ikibazo cy’imipaka bakoresha, kuko bakora ingendo ndende kugira ngo banyure ku mipaka yemewe.

Abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe babwiye Kigali Today ko bifuza gushyirirwaho umupaka ubahuza na Congo, bagaca ukubiri no kunyura inzira zitemewe, ndetse ibi bikabaviramo kurasawa kuko inzira banyuramo bambuka ariyo n’abarwanyi ba FDLR banyuramo batera u Rwanda muri iyi mirenge.

Nyiransabimana Liberata, umuturage mu Murenge wa Busasamana, avuga ko bafite imiryango yabo ubu basa n’aho batandukanye.

Ati “Mbere imipaka itarafungwa abantu baragenderanaga ndetse bamwe bashakirayo abandi bakajya guturayo, kuva imipaka yafungwa ntibyoroshye kujyayo kuko umupaka uba kure kandi n’ibyangombwa byo kwambuka birahenze. Twatandukanye n’imiryango yacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, avuga ko bakoze ubuvugizi kuri iki kibazo ariko barindiriye ikizava mu biganiro hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda na RDC.

Agira ati “Hakozwe ubuvugizi hagati y’imirenge ya Busasamana, Cyanzarwe n’igice cya Bugeshi, twasabye ko umupaka washyirwa ahitwa Rwashungwe kuko abaturage bavunika cyane bakora ibilometero 20 kugira ngo bagere ku mupaka wemewe. Inama y’umutekano y’Intara yarahasuye na Guverineri arahagera, dutegereje ko ubuyobozi bubiganiraho na Congo bikemerwa umupaka ukaboneka.”

Ikibazo cy’abaturage banyura mu nzira zitemewe kimaze imyaka kivugwa mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana ndetse bamwe bakaraswa, bitiranywa n’abacoracora kuko bashinjwa kunyura mu nzira abarwanyi ba FDLR batera u Rwanda banyuramo.

Icyakora abaturage bavuga ko babonye umupaka bajya bawunyuraho ku manywa, bagatandukana no kunyura inzira zitazwi zabateza ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka