Rubavu: Bane bakomerekeye mu mpanuka y’ikamyo

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka abantu bane barakomereka, inagonga ibitaro bya Gisenyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025.

Ikamyo yakomerekeje abantu igonga n'ibitaro bya Gisenyi
Ikamyo yakomerekeje abantu igonga n’ibitaro bya Gisenyi

Amashusho yafashwe na kamera agaragaza ikamyo yikoreye umucanga igonga ibitaro bya Gisenyi, bisanzwe biri mu ikoni rigora imodoka zikoreye kandi zihuta.

Ni impanuka yakomerekeyemo abantu bane harimo umushoferi n’uwo yari atwaye, hamwe n’abanyamaguru babiri.

Impanuka yakozwe n’imodoka yambaye Purake nomero RAF 698 Z, amakuru akaba avuga ko yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba mu butumwa bugufi yatanze, yavuze ko nta muntu wayiburiyemo ubuzima.

Yagize ati "Impanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yakomereyekeyemo abanyamaguru babiri, Shoferi n’undi muntu yari atwaye."

Igipangu cy'ibitaro cyangiritse bikomeye
Igipangu cy’ibitaro cyangiritse bikomeye

Umwe mu bakozi b’ibitaro bya Gisenyi yabwiye Kigali Today ko igipangu cy’ibitaro cyangiritse, ariko abakomeretse barimo kwitabwaho.

Impanuka z’imodoka nini zigonga ibitaro bya Gisenyi zimaze imyaka myinshi, ndetse abahanga bagasaba ko imodoka nini zihetse imizigo, zajya zikoresha umuhanda wa Byahi mu kwirinda impanuka ku bitaro bya Gisenyi.

Umuhanda wa Byahi wamaze kuzura, icyakora amabwiriza y’uko imodoka nini ari wo zakoresha ntarajyaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese Rubavu iyoborwa n’ abacanshuro ,aha hantu hahora hagwa imodoka bamwe bagapfa abandi bagakomereka ntacyo biba bwiye? Bagakwiye gukoresha uyu muhanda ku modoka zizamuka zisohoka mu mujyi izinsjira zigaca Rugerero ,Buhuru ,Stade mu mujyi, Ibyo ko mbitekereza nta sibo nyoboye.... Cyangwa batinya Company z’ abakire,tuvuge c ko batabikora kubera Kitu kidogo....

Gashema Revocat yanditse ku itariki ya: 7-01-2025  →  Musubize

Njyewe ndumva uriya muhanda rugerero byahi wagakwiye kunyurwamo na amakamyo apakiye cg adapakiye muburyo bwo kwirinda umuvudondo wayo mubice byinjira mu mugi no muburyo bwo kwirinda impanuka zibera kubitaro

Adolphe Yves yanditse ku itariki ya: 9-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka