Rubavu: Bane bafunzwe bakekwaho gukwirakwiza urumogi

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe, mu mpera z’icyumweru gishize yafashe abantu bane bacyekwaho gukwirakwiza udupfunyika 1,688 tw’urumogi mu bice bitandukanye.

Abafashwe ni Singiranumwe Athanase w’imyaka 42 n’umukobwa we Mutesiwase Sifa w’imyaka 18, bombi bafatanywe udupfunyika 1000 tw’urumogi bafatirwa mu mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero. Mu gihe Gato Claude uzwi ku izina rya Kigingi w’imyaka 41, yafatiwe mu mudugudu wa Cyanika, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero afatanwa udupfunyika 387, naho Biserukirimana Tharcisse w’imyaka 24 we yafatiwe mu mudugudu wa Gihanga, Akagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero afite udupfunyika 301 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’lburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bose bafashwe ku bufatanye n’abaturage, aho batanze amakuru bavuga ko bacuruza ibintu bitemewe.

Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru avuga ko hari abantu bacuruza ibiyobyabwenge by’urumogi, nibwo ku wa Kane tariki ya 28 Mata, hafashwe Singiranumwe ukekwaho gukura urumogi mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Yanafatanwe n’umukobwa we Mutesiwase yari yahaye udupfunyika 1000 tw’urumogi, dupakiye mu kabido bari bakase hejuru, amutuma kurukwirakwiza mu bakiriya be bo mu mudugudu wa Kabarora.”

SP Karekezi yakomeje agira ati “Uyu Mutesiwase niwe watubwiye ko se ari we wamuhaye urumogi ngo arushyire abakiriya, bityo ahita ajya kwereka abapolisi iwabo, se barahamusanga, yemera ko yakoresheje umwana we kuko ari we yabonaga abantu badashobora gukekaho ubwo bucuruzi.”

Ni mu gihe Gato yafashwe tariki ya 29 Mata, naho Biseruka afatwa ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mata, aho bafatiwe mu cyuho mu bikorwa bya Polisi barimo gukwirakwiza ibyo biyobyabwenge mu baturage.

SP Karekezi ashimira uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse bagatanga amakuru ku cyahungabanya umutekano, ababigiramo uruhare bagafatwa.

Abafashwe bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bakurikiranwe, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka